Igitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 01 Mutarama 2019, cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barangajwe imbere n’igihangange Ngabo Medard uzwi nka Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo kugira abashyushya rugamba benshi dore ko basimburanwaga uko umuhanzi avuye ku rubyiniro.
Hari MC Tino, MC Buryohe, MC Kate Gustave, MC Sylvie na Anita Pendo. Uku ni nako bakurikiranye mu guhamagara abahanzi baririmbye.
Ubwo hari hagezweho MC Sylvie yinjiye ku rubyiniro n’imbaraga nyinshi, ariko bamwe mu bafana bamwereka ko batamwishimiye.
Mu gusa n’ushaka kubacecekesha, uyu mukobwa yakoresheje amagambo ateye isoni, imbere y’imbaga y’abari aho aho yavuze ko hari abasore basoje umwaka bafite umujinya yagereranyije n’ubushake bwo gutera akabariro.
Abantu bari aho baguye mu kantu, ndetse abafana barushaho kumucyaha ku bw’amahano yari akoze. N’ubwo umwanya wari ugezeho wari uwe, ku rubyiniro hahise haza igihiriri cy’abashyushya rugamba bari barangije akazi kabo, bamuca mu ijambo mu buryo butagaragariye buri wese.
Nyuma y’akanya gato bahise bamanuka hasigara Anita Pendo, akazi ka Sylvie kaba karangiriye aho, ndetse ahita anava aho igitaramo cyabereye arataha.
Benshi banenze imyitwarire y’uyu mukobwa wihandagaje akavuga amagambo ateye isoni imbere y’imbaga irimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu, ababyeyi n’abana bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibyo yavuze atari yabigambiriye kandi ko ari amakosa. Yasabye imbabazi buri muntu wese waba warakomerejwe n’aya magambo.
Ati “ Bibaho ko umuntu yakora amakosa atandukanye ari ku rubyiniro, bibaho ko umuntu acikwa akavuga nk’ikintu kitakabaye ngombwa gikoreshwa muri uwo mwanya cyangwa bitewe n’abantu bahari. Ntabwo ari ibintu nari nagambiriye byarabaye ndabyemera uwumva naramukomerekeje ambabarire.”
Yakomeje avuga ko yicuza icyatumye avuga ayo magambo ku buryo aramutse abonye andi mahirwe yakora ibitandukanye n’ibyo yakoze.
Ati “Ntabwo nzongera kubikora. Iyo ngira amahirwe ya kabiri, iyo ngira uburyo bwo kubikora, nabikora bitandukanye.
Asaba abanyarwanda ko badakwiye kwita ku ikosa rimwe yakoze gusa, ahubwo ko bakwiye no kureba ibindi byinshi byiza yakoze.



















TANGA IGITEKEREZO