Muri Werurwe 2022, nibwo uyu muryango wibarutse imfura y’umukobwa bamwita Myla Ngabo nyuma y’igihe kingana n’umwaka bari bamaze bashinze urugo.
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibirori bihambaye by’isabukuru ya mbere, Meddy na Mimi bakoreye umwana wabo.
Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, aho batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Meddy wari umaze igihe kinini atagaragara mu ruganda rwa muzika aherutse gushyira hanze indirimbo y’Imana yise ‘Grateful’, nyuma yo guca amarenga ko agiye kwinjira muri Gospel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!