Aba bahanzi, ni bamwe mu baza ku isonga ry’umuziki wo mu njyana ya RnB mu Rwanda, by’umwihariko bakaba aba mbere mu bagira umubare munini w’abafana bakorwa ku mutima n’amagambo batondekanya mu ndirimbo zabo.
Bakiba mu Rwanda wasangaga basa n’abahanganye haba mu ndirimbo bakoraga icyo gihe , gutumirwa mu bitaramo no guhangana hagati y’abafana babo aho wasangaga buri wese agaragaza ko umhanzi afana, The Ben cyangwa Meddy, ari we ukunzwe cyane, ari umuhanga kurusha mukeba we, azi kwandika neza kurusha abandi n’ibindi byinshi.
Kugeza ubu bafatwa nk’abakeba nyamara bo babayeho nk’abavandimwe ndetse bashyigikirana muri byinshi. Meddy ubwe yemera ko ari iby’igiciro gukorana na The Ben. Ati “Nishimiye gukorana n’umuhanzi nka The Ben twatangiranye kuva mu ntangiriro.”
Nubwo bamaze imyaka ikabakaba umunani hanze y’u Rwanda, ibyo baririmba cyangwa baririmbye mu myaka yo hambere bakiri mu gihugu byashinze imizi mu mitima y’Abanyarwanda.
Iyo The Ben cyangwa Medd, hagize usohora indirimbo igera i Kigali abafana bakayisamira hejuru ugasanga mu gihe gito ihise isakara hose nta ngufu bayishyizemo.
Ubu byabaye akarusho ubwo basohoye iyitwa ‘Lose Control’ bahuriyemo bombi. Urebeye aho iri kuri YouTube, mu bitekerezo bisaga 250 bimaze kuyishyirwaho mu masaha make ihamaze, abafana hafi ya byose birayishimagiza ndetse bamwe muri bo ni abanyamahanga.
The Ben yabwiye igihe ko yishimiye by’ikirenga gukorana na Meddy bashyira mu bikorwa ibyifuzo bya benshi mu bafana bamaze igihe kirekire babasaba gukorana indirimbo.
Yagize ati “Igitekerezo cyavuye mu bafana mu myaka myinshi ishize, nubwo abahanzi baba bafite ibitekerezo byinshi byo gukorana. Ingufu nyinshi zadusunitse zavuye mu bafana bacu babyifuzaga.”
The Ben yongeyeho ko ‘Lose Control’ bayizeyemo kuzabamenyekanisha byisumbuye mu bihugu bya kure. Ati “Icyo izamara ku muziki wacu ni ugufungura imiryango itari yagafungutse, twagerageje gushyiramo indimi mpuzamahanga. Ibi bizatuma yanatsindira ibihembo bikomeye.”
Meddy yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick uba muri Amerika ndetse ko azajya hanze bidatinze. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Madebeat, yongerwamo ibirungo n’abarimo Producer Nicolas na Mastola.
Meddy na The Ben bafitanye indi ndirimbo yitwa ’Jambo’, banahuriye mu yitwa ’Ndi uw’i Kigali’ yahuje abahanzi bakoreraga muri Press One. Mu 2013 nabwo bagiye muri studio bacuranga mu buryo bwa live iyitwa ’Zirikana’ ya Niyomugabo Philemon, uburyo bayiririmbye bwarishimiwe cyane.



















TANGA IGITEKEREZO