00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy na The Ben mu bahatanira ibihembo bya HiPipo Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 January 2019 saa 03:41
Yasuwe :

Abahanzi b’abanyarwanda bari guhatanira ibihembo ngarukwamwaka bya HiPipo Music Awards bimaze gushinga imizi muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bahanzi bashyizwe mu byiciro birimo indirimbo y’umwaka [Song of the year] ndetse n’ikindi cy’indirimbo ifite amashusho meza [Best video of the year].

Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka harimo indirimbo zitandukanye zirimo ‘Mbaye Wowe’ ya Passy na Butera Knowless, ‘Oya’ ya Buravan, ‘Embeera Zo’ ya Sheebah & Bruce Melodie, ‘Yes’ ya Alpha Rwirangira, ‘Lose Control’ ya Meddy na The Ben, ‘Everything’ ya Uncle Austin na Meddy ndetse na ‘Try Me’ ya Charly & Nina.

Mu cyiciro cy’amashusho meza y’umwaka naho harimo indirimo ‘Darling’ ya Butera Knowless afatanyije na Ben Pol, ‘Manawe’ ya Deejay Pius na Lady Jaydee, ‘Romeo And Juliet’ Dream Boyz na Riderman , ‘Blocka’ ya Bruce Melodie, ‘Winner’ ya Queen Cha na ‘Adi Top’ ya Meddy.

Guha amahirwe umuhanzi ukunda mu bari guhatana mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka wakanda ahanaho mu bari mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza wakanda aha.

Muri ibi bihembo harimo ibindi byiciro bihuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika y’Iburasirazuba.

Umwaka ushize The Ben na Bruce Melodie ni bo bahanzi b’Abanyarwanda babashije kwegukana ibihembo bikomeye mu byiciro bibahuza n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda.

Icyo gihe ‘Binkolera’ ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo.

Knowless na Meddy na bo bahembwe ku rwego rw’igihugu nk’abahanzi bakoze ibihangano byakunzwe cyane, aho Butera yahawe igihembo cy’indirimbo ifite amashusho abikesheje iyo yise ‘Uzagaruke’.

Na slowly ya Meddy yagizwe indirimbo y’umwaka mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda.

Ibirori byo gutanga ibihembo uyu mwaka bizaba ku wa 16 Werurwe 2019, i Kampala muri Serena Hotel.

Mbaye wowe ya Knowless na Passy ni imwe mu ziri guhatana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages