00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy ntiyahiriwe n’ibihembo bya AFRIMMA 2023

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 September 2023 saa 08:57
Yasuwe :

Meddy wari umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye muri All Africa Muzik Magazine Awards (AFRIMMA 2023) yatashye amara masa muri ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya cumi.

Ngabo Médard Jobert ’Meddy’ wari uhatanye mu Cyiciro cy’Umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa) yahigitswe na Diamond Platnumz.

Meddy uheruka gushyira hanze indirimbo nshya mu mezi atandatu ashize yari ahatanye n’abarimo Lij Michael wo muri Ethiopia, Abanya-Kenya Nyashinski na Bien-Aimé Baraza wahoze muri Sauti Sol, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Diamond Platnumz, Mbosso na Harmonize bo muri Tanzania na Single Dee wo muri Sudani y’Epfo.

Ibi bihembo byatangiwe mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu ijoro ryo ku wa tariki 17 Nzeri 2023.

’All Africa Muzik Magazine Awards [AFRIMMA]’ ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika kuri uyu mugabane.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byari biyobowe na Nadia Nakai afatanyije na Nancy Isime, ababyitabiriye basusurukijwe n’abarimo, Spyro, Toofan, Fally Ipupa, Kcee,Timaya, Nadia Mukami, King Promise n’abandi.

Abegukanye ibihembo

Artist of the Year

– Rema

AFRIMMA Album of the Year

– Timeless ya Davido

Best Male West Africa

– King Promise (Ghana)

Best Female West Africa

– Ayra Starr (Nigeria)

Best Group

– Toofan (Togo)

Best Female East Africa

– Nadia Mukami (Kenya)

Best Male East Africa

– Diamond Platnumz (Tanzania)

Best Francophone

– Fally Ipupa (DRC)

Best Male Southern Africa

– AKA (Afurika y’Epfo)

Best Female Southern Africa

– Nadia Nakai (Afurika y’Epfo)

AFRIMMA Life Time Achievement Award

– Timaya (Nigeria)

– Fally Ipupa (RDC)

Best Collaboration

– Who’s Your Guy? ya Spyro na Tiwa Savage (Nigeria)

Best Live Act

– Flavour (Nigeria)

Best Gospel

– Mike Kalambay (RDC)

AFRIMMA Legendary Award

– Kcee (Nigeria)

Best Male Rap Act

– Blaqbonez (Nigeria)

Meddy uheruka gushyira hanze indirimbo nshya mu mezi atandatu ashize ntiyahiriwe mu bihembo bya AFRIMMA 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages