Abahanzi Meddy, The Ben, K8, King James, Masamba na Teta bazasusurutsa abazitabira Rwanda Day izaba ku itariki ya 19 na 20 Nzeri 2014 mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abahanzi bazaturuka mu Rwanda, Intore Masamba, Teta na King James bazifatanya na bagenzi babo bakorera umuziki muri Amerika barimo Meddy, The Ben na K8 Kavuyo kwizihiza ibirori byo kwishimira umunsi uzahuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa Atlanta.
“Rwanda Day”, ni umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, hakaganirwa ku iterambere ry’igihugu,kuri iyi nshuro muri Nzeri 2014 izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Atlanta muri Leta ya Georgia.
Muri Rwanda Day izabera i Atlanta, Perezida wa Repuburika Paul Kagame azaganira n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, hagamijwe iterambere ry’igihugu.
Muri Rwanda Day iheruka kubera i Londres mu Bwongereza muri 2013, Perezida Kagame yagize ati “Rwanda Day ntabwo ari umunsi mukuru gusa, ahubwo ni umwanya wongera kuduhuza mu rwego rwo gushakira hamwe icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda mu buryo butandukanye.”



















TANGA IGITEKEREZO