00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy, The Ben na K8 Kavuyo bagiye gucuruza imyenda i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 September 2014 saa 10:35
Yasuwe :

Abahanzi bahuriye muri Press One ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye gutangira gucuruza imipira yanditseho ‘Ndi uw’i Kigali’ imwe mu ndirimbo bakoze bagaragaza ko bishimiye kwitwa Abanyarwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Meddy yasobanuye ko we na bagenzi be bagize iki gitekerezo cyo gutangira gucuruza iyi mipira i Kigali nyuma y’uko bayijyanye muri Rwanda Day iherutse kubera i Atlanta bakagurisha isaga 1,000. Meddy ati “Muri Rwanda Day twararirimbye Abanyarwanda (…)

Abahanzi bahuriye muri Press One ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye gutangira gucuruza imipira yanditseho ‘Ndi uw’i Kigali’ imwe mu ndirimbo bakoze bagaragaza ko bishimiye kwitwa Abanyarwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Meddy yasobanuye ko we na bagenzi be bagize iki gitekerezo cyo gutangira gucuruza iyi mipira i Kigali nyuma y’uko bayijyanye muri Rwanda Day iherutse kubera i Atlanta bakagurisha isaga 1,000.

Meddy ati “Muri Rwanda Day twararirimbye Abanyarwanda bayitabiriye baratwishimira cyane. Twanacuruje imipira ya Ndi uw’i Kigali, umwe twawugurishaga amadorali 20 kandi barayiguze cyane. Twacuruje irenga 1000”

Meddy, Alpha Rwirangira na Cedru mu mipira ya Ndi uw'i Kigali

Akomeza agira ati “Uburyo baguze iyi mipira byatweretse ko turamutse tuyijyanye i Kigali igashyirwa mu maduka menshi y’imyenda yagurwa cyane. Muri Rwanda Day niho twaboneye ko Abanyarwanda bayikunze bidutera gutekereza kuyohereza mu Rwanda”

Iyi mipira izatangira gucuruzwa mu Mujyi wa Kigali bitarenze icyumweru kimwe nk’uko Meddy yabitangaje.

Ati “Turateganya ko mu cyumweru kimwe gusa iyi mipira yaba itangiye gucuruzwa i Kigali mu maduka y’imyenda. Hari umuntu dufite aho uzabidufashamo igacuruzwa. Hano umwe ugura amadorali 20, ntituremeza neza igiciro cy’i Kigali tuzabitangaza imaze kuhagera”

Abagize Press One barashimira by’umwihariko Abanyarwanda babagaragarije ko bakibakunda bikomeye mu gitaramo babakoreye muri Rwanda Day.

K8 Kavuyo
Kavuyo, Meddy na The Ben mu ndirimbo yabo Ndi uw'i Kigali
Abagize Press One mu gitaramo bakoze muri Rwanda Day Atlanta
Bamwe mu baguze imipira ya Ndi uw'i Kigali
The Ben i Atlanta ari kumwe na bamwe mu baguze iyi myenda

Meddy avuga ko umuntu ukeneye ibindi bisobanuro birambuye yabimubaza binyuze kuri paji ye ya Facebook, Instagram(@meddy250) cyangwa kuri Twitter(@meddy250).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages