Uyu muhanzi akigera i Kigali, yabwiye abanyamakuru ko yamuzanye kugira ngo azabonereho kumwereka umuryango gusa ibyo gukora ubukwe byo ngo ntibarabifataho umwanzuro.
Ati "Ubukwe no gukundana ni ibintu bitandukanye. Ubukwe bujyana no kwiyemeza naho gukundana bijyana n’amarangamutima. Ubukwe ntabwo ndabutekereza.”
Usibye kwereka inshuti n’imiryango umukunzi we, Meddy aje mu Rwanda kwitegura igitaramo cya East African Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.
Guhera saa cyenda abantu bisukiranyije ku kibuga cy’indege biganjemo itangazamakuru, abo mu muryango wa Meddy n’abandi bari bafite indabo.
Wabonaga bafite amatsiko yo kongera kubona uyu musore uheruka i Kigali mu mwaka ushize n’ibiganiro bagiranaga mu matsinda bitewe n’uko baziranye ni we byibandagaho. Bamwe bati ubu se koko ntazajya i Burundi, abandi bati wasanga azanye n’umukunzi we.
Bigitangazwa ko indege ya Ethiopian Airlines igeze i Kigali, abantu ba mbere bagisohoka, abari bamutegereje batangiye kwisunika begera umuryango w’Ikibuga cy’Indege ngo bamwirebere neza.
Uyu musore w’igikundiro mu banyarwanda b’ingeri zose yasohotse mu kibuga cy’indege yambaye ipantalo n’umupira by’itiliningi bifite ibara ritukura afashe ukuboko umukobwa w’ikizungerezi.
Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kwitamurura mu mpera z’umwaka ushize. Mu ntangiro z’uyu mwaka nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.
Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.
Icyo gihe uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.
Mu minsi mike ubwo Mimi yizihizaga isabukuru, Meddy yavuye muri Tanzania ajya muri Amerika kwizihiza isabukuru y’umukunzi we.
Mu magambo yasakaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram Meddy, yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we.
Yari aherutse no kumusomera mu ruhame mu gitaramo yakoreye muri Canada, icyo gihe uyu musore ari kuririmba indirimbo ye yise Ntawamusimbura, Mimi yanagaragaye mu mashusho yayo.
Yaririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ari nako ubona ibinezaneza mu maso yabo. Mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi.
Ni ku nshuro ya kabiri, Meddy yari ajyanye n’umukunzi we mu gitaramo kibereye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bajyanye mu Bwongereza mu bitaramo yakoreyeyo muri Nzeri.
Reba Ntawamusimbura, indirimbo igaragaramo Mimi, umukobwa ukundana na Meddy
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO