00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yavuye muri Tanzania yitabira isabukuru y’umukunzi we

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 16 December 2018 saa 01:08
Yasuwe :

Umuhanzi Ngabo Medard wari umaze iminsi muri Tanzania, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia ariko utuye muri Leta ya Texas muri Amerika.

Ntibikiri ibanga, umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy akundana byeruye n’umukobwa ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira uzwi nka Mimi. Uyu mukobwa niwe yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yise Ntawamusimbura, yasohotse mu 2017.

Meddy yari amaze ukwezi kurenga muri Tanzania aho yari mu bikorwa bya muzika. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mbosso, Diamond Platnumz na Sat-B w’i Burundi.

Uru ruzinduko Meddy yari yaragiriye muri Tanzania, rwashyizweho akadomo n’isabukuru y’umukunzi we Mimi, yatumye afata indege agasubira muri Amerika ngo basangire ibyishimo.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Meddy, yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we. Yayakurikije amagambo agira ati “turatangiye, isabukuru ya Mimi.”

Hari n’ahandi yerekanye amashusho arimo uyu mukunzi we n’abandi bicaye ku meza bari gusangira, yandika izina ry’uyu mukobwa undi ashyiraho akarabo nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Ibirori kandi byitabiriwe n’inshuti z’aba bombi zirimo umuhanzi Emmy, umusore witwa Chris Kayiteshonga ukundana na Angel Uwamahoro uzwi mu kuvuga imivugo n’abandi batandukanye.

Muri iyi minsi Meddy na Mimi iby’urukundo rwabo rwamaze gufata intera ikomeye. Muri Gicurasi uyu mwaka bagiye kuruhukira muri Mexique mu ibanga rikomeye, ariko biza gutahurwa bitewe n’amafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Nzeri ubwo Meddy yakoreraga ibitaramo mu Bwongereza nabwo uyu mukunzi we yarahamusanze, nabwo ntibashaka kubitangaza, ariko abo bari kumwe nka Kitoko na DJ Princess Flor bashyira hanze amafoto abishimangira.

Ku wa 22 Ukuboza 2018 Meddy afite igitaramo azakorera i Montreal muri Canada, mbere y’uko ataramira i Burundi ku wa 29 Ukuboza no mu Rwanda ku wa 01 Mutarama 2019.

Iyi sabukuru yari yitabiriwe n'inshuti z'aba bombi
Meddy yari mu biriro by'umukunzi we
Umukunzi wa Meddy yagaragaye abyina indirimbo Adi Top igezweho uyu musore aherutse gushyira hanze
Umukunzi wa Meddy akata umutsima yari yateguriwe
Meddy yakoresheje Mehfira mu mashusho ya ‘Ntawamusimbura’
Uhereye iburyo, Meddy na Mehfira bari kumwe n'inshuti zabo mu birori byo gusoza umwaka wa 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages