Mu 2016 itsinda ry’abaririmbyi bo muri Kenya rimaze kuba ubukombe muri Afurika, ryakoranye indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda, Meddy, bahuriye i Dallas muri Amerika, aho bari bagiye kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Afrimma.

Abakunzi b’umuziki bari biteze kumva indirimbo izava mu mihogo y’aba basore bafite ubuhanga bwihariye mu kugorora amajwi, nyamara imyaka itatu irihiritse nta kanunu.

Meddy uri i Kigali mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 27 Ukuboza 2018, yabajijwe ku iherezo ry’iyi ndirimbo, avuga ko kugira ngo indirimbo isohoke harebwa ibintu bitandukanye ku mpande z’abayikoze.

Yongeyeho ko yakozwe ariko nta bubasha afite ku isohoka ryayo kuko “ntabwo nigeze mbemerera indirimbo, ntabwo nigeze mvuga ngo mbemereye ko nzasohora indirimbo na Sauti Sol, navuze ko ndi gukorana indirimbo na Sauti Sol. Ntabwo ari ibindeba kugira ngo indirimbo isohoke ahubwo na Sauti Sol ifite ijambo, ubuyobozi bwabo bufite ijambo, ntabwo bita ku kintu kimwe kugira ngo basohore indirimbo. Yarakozwe irahari ariko umbajije ngo izasohoka ryari ntabwo mbizi.”

Mu 2017 Meddy yari yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ayitezeho kumugeza ku rundi rwego.

Si iyi ndirimbo ya Meddy na Sauti Sol yatinze gusohoka gusa kuko yanakoranye na Mani Martin indirimbo igiye kumara hafi imyaka ibiri na Yvan Buravan bafitanye indi imaze umwaka.

Meddy nawe hari indirimbo afitanye n’umuhanzi Christopher nayo imaze imyaka ibiri itarasohoka.

Meddy yavuze ko atazi igihe indirimbo yakoranye na Sauti Sol izasohokera
Meddy yavuze ko atazi igihe indirimbo yakoranye na Sauti Sol izasohokera
Meddy na Sauti Sol ubwo bahuriraga i Dallas mu 2016 bakoranye indirimbo
Meddy na Sauti Sol ubwo bahuriraga i Dallas mu 2016 bakoranye indirimbo