Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi birori byiswe “Sun Set Cruise White Party” byateguwe n’umunyarwanda utuye muri uyu mujyi, byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique, abari baburimo bagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.
Ababyitabiriye bose bari bambaye imyenda y’urwererane.
Ishimwe Sam wateguye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko yabiteguye mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo basabane.
Ati "Haje abaturutse Texas, Chicago, Indiana, Colorado no muri Canada hari abaturutseyo."
Umuhanzi Meddy wari waraye ataramiye muri uyu mujyi ni we wari umushyitsi w’imena, aho yahuye n’abakunzi be bagasabana. Hari kandi Kayibanda Mutesi Aurore n’umukunzi we Mbabazi Egide n’abandi bagera kuri 200.
Ishimwe Sam yavuze ko yatunguwe n’uburyo ibi birori byagenze neza ku nshuro ya mbere biteguwe, dore ko amatike yose yari yateganyijwe yashize kandi yaraguraga $50, ni ukuvuga asaga ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO