Iki gitabo biteganyijwe ko kizasohoka tariki 7 Ugushyingo 2023.
Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko iyi mivugo yashibutse mu bwigunge amaranye iminsi yatewe no kumara igihe kinini abitse amabanga y’abagabo yahuye nabo.
Mu magambo ye yanditse agira ati “Iyi mivugo yanditswe hagamijwe gushimangira uburwayi bwashinze imizi muri njye kubera guceceka kwanjye."
"Namaze ubuzima bwanjye bwose mbitse amabanga y’abagabo, umubiri wanjye uri kubabazwa no gutwara uburemere bw’ibyaha byabo."
Megan w’imyaka 37 yakomeje avuga ko ibiri mu mpapuro z’iki gitabo yizeye ko hari abo bizafasha bakava mu bwigunge batewe n’ibyabayeho bagihishe muri bo.
Megan Fox uherutse kwambikwa impeta n’umuraperi Machine Gun Kelly ategerejwe mu gice cya kane cya filime The Expend4bles.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!