Mu bibasira Megan Thee Stallion harimo n’abakomeje kwemeza ko Kelsey Harris wahoze ari inshuti ya hafi y’uyu mukobwa ariwe waba waramurashe, ndetse n'abanyamategeko ba Tory niko baheruka kuvuga ariko uyu mukobwa abyamaganira kure.

Ibyamamare nka Drake na Amber Rose nabo baheruka gutangiza ubukangurambaga bwo gusabira Tory Lanez imbabazi.

Uretse ibi byamamare kandi abantu benshi bakomeje gushinja uyu mukobwa, gufungisha uyu muraperi mugenzi we bahoze ari inshuti ndetse bigeze no kuryamana.

Ni ibintu bitashimishije Megan na gato, asaba abantu kumuha agahenge kuko badakwiriye, gutesha agaciro ibyo urukiko rwemeje.

Megan Thee Stallion yanditse ubutumwa burebure kuri TikTok, asaba abantu kureka kumwibutsa ibihe bibi yanyuzemo ubwo yaraswaga mu 2020.

Ati “Ni ryari muzareka kongera gutuma nsubira mu bubabare nagize ubwo naraswaga na Tory? Ni ryari Tory namwe bafana be muzareka kubeshya? Mwishyurwa angahe kugira ngo mukomeze kuntoteza? Kuki ibi bikomeza kuba buri munsi?”

Yakomeje avuga ko umunota umwe Tory n’abambari be bavuga ko atigeze araswa, ubundi bakagaruka bakavuga ko yarashwe ariko atarashwe n’uyu muraperi mugenzi we wo muri Canada.

Ati “Ntabwo yigeze ahagarara yemye ngo ahakane ko atandashe, kandi yari amahitamo ye kubera ko azi ibyo yakoze, kuki mwumva ko nabeshya ko yandashe? Kuki murakariye uwo barashe? Ibimenyetso ni ibimenyetso, niwe wabikoze byemejwe n’urukiko. Tory warandashe kandi nta bimenyetso bishya bihari bigushinjura.”

Uyu mukobwa yasoje asaba Tory kumuha amahoro. Ati “Tory ndakwinginze, ndeka wa dayimoni we.”

Lanez kugeza ubu yakatiwe imyaka 10 y’igifungo, muri Kanama 2023 ahamijwe kurasa Megan muri Nyakanga 2020. Ubwo yakatirwaga yanze gusaba imbabazi uyu mukobwa.

Megan Thee Stallion ahanganye n’abamushinja gufungisha Tory Lanez
Megan Thee Stallion ahanganye n’abamushinja gufungisha Tory Lanez
Tory Lanez amaze imyaka ibiri afunzwe
Tory Lanez amaze imyaka ibiri afunzwe
Megan Thee Stallion ni umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika
Megan Thee Stallion ni umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika