Iyi myenda yakozwe ku bufatanye n’inzu z’imideli zirimo Jigsaw, Marks & Spencer, John Lewis & Partners na Misha Nonoo nk’uko Meghan Markle yabyanditse mu kinyamakuru cya Vogue British kizasohoka muri Nzeri 2019.
Yabikoze mu rwego rwo gushyigikira umushinga wa Smarts Works, ufasha abagore badafite akazi kubona amahugurwa y’uko bitwara mu kizamini cyo kuvuga [interview] no kubaha imyambaro ituma bagaragara neza imbere y’ababaza.
Muri Mutarama 2019 Meghan Markle yagizwe umufatanyibikorwa w’icyubahiro w’ibikorwa by’urukundo bitatu harimo na Smart Works.
Iki ni cyo gikorwa cya mbere agiye kugiramo uruhare kuva yashakana n’igikomangoma cy’u Bwongereza muri Gicurasi 2018.
Umuyobozi wa Smart Works, Juliet Hughes-Hallett, yavuze ko ubufatanye bwabo na Meghan Markle buzatuma abagore benshi babagana, bakabafasha kubona imirimo.
Ati “Azatera imbaraga abandi bagore benshi kugana ibigo byacu kugira babone imirimo ihindura ubuzima bwabo.”
Meghan Markle amaze igihe ahugiye mu gukorana n’ikinyamakuru cya British Vogue aho yandika inkuru zizagisohokamo.
Impirimbanyi mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere, Greta Thunberg, Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande, Jacinda Ardern n’umukinnyi wa filime, Jane Fonda, ni bamwe mu bagore 15 bitezwe kuzagaragara muri iki kinyamakuru.
British Vogue yo muri Nzeri 2019 yahawe umutwe witwa “Forces for Change” izaba inarimo ikiganiro hagati ya Meghan Markle na Michelle Obama. Izatangira kugurishwa tariki 2 Kanama 2019.



















TANGA IGITEKEREZO