00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meghan Trainor yasubije abamunenze kubyara atwitiwe n’undi mugore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 January 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Nyuma yaho umuhanzi w’Umunyamerikakzi, Meghan Elizabeth Trainor wamamaye mu muziki nka Meghan Trainor, n’umugabo we Daryl Sabara bibarutse umwana wa gatatu wavutse hifashishijwe undi mugore wamutwitiye (bizwi nka Surrogacy), bamwe bakamunenga uyu mugore yavuze ko ari yo mahitamo meza yari afite.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru People, ubwo yabazwaga uko yakiriye ibitekerezo bya bamwe bamuhaye inkwenene kubera umwana yatwitiwe n’undi mugore.

Ati “Kubyara waratwitiye n’undi mugore ni indi nzira nziza cyane yo kubaka umuryango. Ntabwo ari ikintu cyo kujujuraho cyangwa se gucira urubanza. Bishingiye ku kwizera, ubumenyi bwa siyansi, urukundo n’ubufatanye. Urugendo rwa buri muryango ruratandukanye, kandi zose zifite agaciro gakomeye.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko gukoresha umubyeyi umutwitira, atari cyo cyari amahitamo ya mbere kuri we n’umugabo we Daryl Sabara.

Ati “Twagiranye ibiganiro byinshi n’abaganga bacu muri uru rugendo, kandi ubu ni bwo buryo bwari butekanye kurusha ubundi bwose bwadufasha gukomeza kwagura umuryango wacu.’’

Uyu muhanzi yabwiye iki kinyamakuru ko ashimira uyu mubyeyi wabatwitiye nk’uwababereye intangarugero, amwita ‘uwitanga, ukomeye kandi ugira urukundo rwinshi’.

Ati “Twumvise turi kumwe cyane muri uru rugendo rwose, kandi nzahora nishimira urukundo no kwita ku mukobwa. Yaduhaye impano ikomeye kurusha izindi zose mu buzima bwacu. Yajyaga asubiza ubutumwa bwacu bwinshi twamwandikiraga tumubaza uko ameze, kugira ngo tumenye ko ameze neza.”

Uyu mwana wa gatatu w’uyu muhanzikazi n’umugabo we usanzwe akina filime bamwise Mikey Moon Trainor. Inkuru y’uko babyaye bayitangaje ku wa 21 Mutarama 2026.

Uyu mwana yavutse asanga abandi b’abahungu barimo uwitwa Riley w’imyaka ine na Barry w’ibiri.

Meghan Trainor ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi
Meghan Trainor n'umugabo we, Daryl Sabara bari basanzwe bafitanye abana babiri b'abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages