Iyo witegereje usanga bamwe mu bagezweho muri iki gihe nta myaka irenga itatu bamaza batangiye gukora indirimbo zikanyura amatwi ya benshi.
Uretse Element usa n’uwihariye isoko ry’umuziki muri iki gihe, hari n’abandi benshi bafite impano itangaje mu gukora indirimbo badakunze kuvugwa cyane nyamara hari ibyo bahanze biri mu ndirimbo zikunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
X On The Beat
Gwiza Alain [X On The Beat] yatangiye kwihugura mu bijyanye no gucuranga akirangiza kwiga muri Petit Séminaire St Vincent de Ndera, acurangira itsinda ry’abaririmbyi baho no mu Kiliziya.
Arangije kwiga we n’itsinda baririmbanaga bagiye gukora indirimbo abona uburyo Producer ari gutinda kubakorera ahitamo kujya abyikorera ahereye ku bumenyi yari afite. Yahise atangira kwihugura ku bindi bicurangisho bya muzika atangira gukora indirimbo gutyo.
Indirimbo ya mbere yakozeho ni African Women ya Yemba Voice yasojwe na Poducer Nicolas.
Uyu musore yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya Makerere. Akiri mu mwaka wa mbere nibwo yakoze indirimbo ‘Super Star’ ya Sintex.
Mu 2019 arangije amasomo yagiye kwihugura ku bijyanye no gutunganya amajwi y’indirimbo (Mix and Mastering) abifashijwemo na Producer Nicolas abona kwinjiira muri Ladies Empire ahakorera indirimbo zirimo ‘Ndaryohewe’.
Uyu musore utunzwe no gukora umuziki, avuga ko ukeneye abashoramari ngo urusheho gutera imbere. Akebura abahanzi batazirikana aba Producer bakoze indirimbo zatumye bamenyekana.
Kuri ubu akorera muri studio ya Hi5 Entertainment. Ni we wakoze indirimbo zirimo ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King , ‘Nobadi’ ya Seyn Muzik, ‘Cyane’ ya Ruti Joel na album ye ‘Musomandera’, ‘Tugende’ ya Mr kagame, ‘Fit’ ya 2saint na Juno Kizigenza.
Prince Kiiz
Irasubiza Prince Moise [Prince Kiiz] ni musore wavukiye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo. Yabanje kuba umucuranzi wa Piano n’umwanditsi w’indirimbo.
Indirimbo ya mbere yakoze ni ‘Fake Gee’ ya Alyn Sano bahuye ubwo uyu muhanzikazi yari agiye gukora imyitozo ashima imicurangira ye.
Uyu musore wishimira ko ibyo akora bimutunze, aherutse kwerekeza muri Country Records gusimbura Producer Element.
Uyu musore yarambitse ibiganza ku ndirimbo zirimo ‘Funga macho’ ya Bruce Melodie, ‘Boo and Bae’ ya Alyn Sano, ‘Joliki’ ya Calvin Mbanda.
Kozze
Irakoze Jean Pierre [Kozze] ni umusore wavukiye mu karere ka Rusizi. Yatangiye gukora umuziki mu 2020 ubwo yari arangije kwiga muri École d’art de Nyundo. Akorera muri Country Records, indirimbo ya mbere yakoze ni ‘Kanjenje’ ya Papa Cyangwe na Chris Eazy.
Uyu musore uri gukorana na Kevin Kade kuri EP nshya bitegura gushyira hanze, yakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Loyal’ ya Juno Kizigenza , ‘Kurura’ ya Bushali na Juno Kizigenza , ‘Amayoga’ ya Kevin Kade, n’izindi.
Real Beat
Aime Patrick Bigirimana [Real Beat] yavukiye mu Karere ka Ngororero akurira i Musanze. Ni umusore uvuga ko atunzwe n’umuziki ndetse indirimbo yatumye amenyekana ni ‘Koma’ ya Gabiro Guitar.
Ntiyemeranya n’abahanzi basaba ko producer yabakorera indirimbo imeze nk’iyo bumvise ahandi ahubwo abona ko bituma nta gishya kibaho.
Real Beat yakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Rompe’ ya Afrique , ‘Exchange’ ya Bwiza, ‘Buriyana’ ya Niyo Bosco, n’izindi.
Chriss Neat
Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] yavukiye mu Karere ka Nyagatare, ni umwe mu barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Yinjiye mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi mu 2021 umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda.
Uyu mubyeyi usibye kuba atunganya amajwi y’indirimbo ni umukinnyi wa filime , umuririmbyi akandika n’indirimbo ze zirimo ‘Ikibondo’ na ‘ ‘Ndakwihaye’.
Ubuhanga bwe bwabengutswe n’Ibisumizi Records aho yakoreye indirimbo zirimo ‘Nyegamo Ya Nyagasani’ yahuriyemo na Riderman ndetse na Karigombe, ‘Ntakundi’ yahuriyemo na Junior Rumaga, ubu ari gutunganya album ya Alpha Rwirangira yise ‘Wow’ iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Flyest Music
Eric Aimé yahisemo izina rya Flyest Music muri muzika bitewe ni izina yakoreshega kuri Twitter aho yiyitaga Flyest King , umuziki yawukundishijwe na Se waririmbaga muri Chorale de Kigali no kuba yarakuriye hafi ya Cécile Kayirebwa.
Yatangiye gucura umudiho w’indirimbo ubwo bari bamwirukanye ku ishuri mu minsi ine yamaze mu rugo yabuze icyo akora nibwo yatangiye gukoresha FL Studio nyuma yegera Devy Denko amufasha kunoza neza ibijyanye na muzika.
Indirimbo yatumye atangira kumenyekana ni ‘On fire’ ya Andy Bumuntu ukunze ku mwifashisha cyane kugeza ubu, yanakoze indirimbo zirimo ‘Inshuti Magara’ ya King James na Israel Mbonyi, ‘Joni’ ya Alyn Sano, n’izindi.
Loader
Gisubizo Kelly (Loader) ni umusore wavukiye mu karere ka Kicukiro. Yari umwe mu basore bacuruza filime ku muhanda, akazi yakoraga avuye ku ishuri dore ko mudasobwa yakoreshaga ari yo yashyizemo FL Studio imufasha guhanga ingoma z’indirimbo ibyo yakoze bituma mukuru we amujyana muri studio ikora umuziki.
Uyu musore ntiyemeranya na bamwe mu bahanzi bafata indirimbo yatangiwe n’undi muntu bakayijyana ahandi batamumenyesheje.
Yakoze indirimbo zirimo "Nobody" ya Afrique, ‘Kloza’ ya Confy, ‘Pizza’ ya Jowest, n’izindi.
Tell Dhem
Christopher Murwanashyaka (Tell Dhem ) yavukiye i Rwamagana gusa yakuriye i Kigali aho yanigiye ibijyanye no gukora ingoma z’indirimbo ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri muri Lycée de Kigali (LDK) akorera abanyeshuri indirimbo yifashishije FL Studio.
Nyuma yo kuva ku ishuri, yagiye gukorera muri Capital Records ntiyahatinda nyuma y’umwaka umwe yahise ajya gukorera muri The Missed Call.
Uyu musore yarambitse ibiganza ku ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Imashini’ ya Mico The Best, ‘Fata’ ya Bless Mziki n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!