Good Guys na Bad Boys ni amatsinda yakanyujijeho yari agizwe n’urubyiruko rwari rutuye i Nyamirambo, yabaga agizwe n’abahungu n’abakobwa bari bafite ubuhanga mu kubyina indirimbo z’abanyamahanga cyane cyane izo muri Amerika zari zigezweho muri ibyo bihe nk’iza Micheal Jackson, Back Street Boys, West Life, Britney Spears, iza Koffi Olomide wo muri RDC n’abandi batandukanye.
Ni yo yazamukiyemo abahanzi twamenye nka Jack B wayabayemo yose, Tizzo na Olivis bo muri Active n’abandi.
Nta gahora gahanze! Aka wa mugani, uko ibihe byagiye bisimbura kuva ubwo yacikaga intege byari bigoye kongera kubona ababyinnyi bigarurira imitima ya benshi.
Ni ibintu byatwaye imyaka myinshi, kugeza mu myaka ine ishize ubwo abasore n’inkumi z’i Kigali bongeye kugaragaza ko kubyina byatunga umuntu, na bo ariko babikomoye ku musaruro Sherrie Silver umaze kuba ikirangirire ku isi, ukomoka mu Rwanda, yabikuragamo ndetse akegukana ibihembo birimo n’icya MTV yatwaye mu 2019.
Ibi byose byagiye bikurura abakobwa batandukanye bakundaga uyu mwuga ariko barabuze aho bamenera mu kuba bawinjira.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Umugore, IGIHE yakusanyije abakobwa babashije kwinjira mu rugamba rw’iki kiragano gishya bakaba bari imbere kandi bakunzwe na benshi ndetse aho rukomeye mu bitaramo bakaba aba mbere mu kwitabazwa.
Aba bakobwa iyo muganira bakubwira byinshi bagiye banyuramo bikomeye ariko bakihangana kubera kumenya icyo bashaka.
Saddie Vybez
Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez, ubusanzwe avuka mu bana 14, bavukana kuri se na nyina. Mu mashuri yisumbuye yize “Electronic Telecommunication’’ naho kaminuza yiga “Mechanical Design Engineering” aho yabyize mu Bushinwa guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Kubyina byo yabyize binyuze mu mahugurwa.
Iyo yivuga agaragaza ko impano yo kubyina yamukirigise agahitamo kwiyegurira ububyinnyi aho kujya gukora ibyo yize.
Bitandukanye n’abandi babyinnyi benshi mu Rwanda, uyu mukobwa ntabwo akunze kugaragara mu ndirimbo, ahubwo yifashishwa cyane mu bitaramo bitandukanye.
Mu bahanzi bamaze gukorana harimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bruce Melodie bakoranye muri BAL no mu gitaramo yakoreye i Burundi, Joshua Baraka ugezweho muri Uganda n’abandi.
Uyu mukobwa ni umwe mu babyinnyi bari imbere mu gitaramo cya Move Afrika, cyatumiwemo umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar cyabereye muri BK Arena umwaka ushize. Hari kandi Trace Awards & Festival, icya Boyz II Men n’ibindi.
Ushaka kumenya byinshi kuri uyu mukobwa wakanda hano https://igihe.com/imyidagaduro/article/ubuzima-bwa-saddie-vybez-umubyinnyi-bamwe-bita-imburamukoro-video
Uwase Bianca
Uwase Nadia Bianca ni umwe mu bakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo babyina bamaze kubaka izina kubera ubuhanga. Uyu mukobwa w’imyaka 23, yatangiye kumenyekana mu 2020.
Yagaragaye mu ndirimbo nka Kontorola ya Alyn Sano, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie, Ikinyafu ya Bruce Melodie, Sawa ya Nel Ngabo, Jaribu ya Mike Kayihura , Nightmare ya Juno Kizigenza, Nyoola ya Bruce Melodie na Eddie Kenzo n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2023 yavuze ko hari abantu bafata abakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo uko batari bitewe n’uko baba bababonye muri izo ndirimbo. Ati "Hari abadushimira bakatubwira ko badufana. Hari abavuga ngo uriya ni ikirara ni iki n’iki."
Yavuze ko n’ubwo ibyo byose bibaho ariko yishimira ko abahanzi bakorana bo babaha agaciro.
Nadiya Nana
Nadiya Nana ni umukobwa ukomatanya kubyina, kuririmba no kugaragara mu mashusho y’indirimbo. Na we ari mu kiragano cyatijwe umurindi n’imbuga nkoranyambaga kigatinyura benshi bari bifitemo iyi mpano yari igihe kinini iryamye ko umuntu ashobora kubikora kandi akasaruramo amafaranga agatika.
Yigeze na we kubwira IGIHE mu mwaka ushize ko bitari byoroshye kumvisha abantu ko atunzwe no kubyina.
Ati "Iyo myumvire iri hasi. Ni byo bintunze, binyishyurira buri kimwe. Bashobora kumbona nambaye gutya cyangwa kuriya bakumva ko ngiye kwicuruza. Hari n’abamfashe nk’indaya kandi si ndiyo."
Yakomeje avuga ko ku mubyeyi ubona umwana we ashaka kwinjira mu mwuga wo kubyina yabanza akamuganiriza, akemeza ko bikwiriye ko abantu batagomba kumva inama zose bagirwa na bagenzi babo ngo bazimire kuko inyinshi zishobora kubashora mu bintu bibangiriza ubuzima.
Atanga urugero rw’ukuntu yagiriwe inama yo kujya ajya ku rubyiniro yanyoye inzoga, umunsi umwe yabikora akajya agwa.
Avuga ko agasuzuguro ku bakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo hari igihe karenga urugero, kugeza aho umuntu ashobora kukubwira ngo umusange muri ‘lodge’ abe ariho akwishyurira.
Ati "Hari uwambwiye kunyishyurira muri lodge, ndamureka ajyana amafaranga ye.’"
Nadiya yagaragaye mu ndirimbo zirimo “Nibido” ya Christopher, “Akaninja” ya Gabiro Guitar na Bushali n’izindi.
Nadiya yisangije muri bagenzi be kuba we ari n’umuraperi
Shakira Kay
Amazina asanzwe yitwa Shakira Kayitare Uwimana, ariko benshi bakurikira ku mbuga nkoranyambaga bamuzi nka Shakira Kay. Mu ntangiro z’uyu mwaka yabwiye New Times ko gutangira kubyina byatangiriye ku muryango we. Ati “Gutekereza kubyina nk’akazi byatangiriye mu muryango wanjye, nari mfite nyogokuru mu gihe cye yari umubyinnyi.’’
Avuga ko yatangiye gukora uyu mwuga afite imyaka irindwi ndetse atangira kubyina by’umwuga mu 2020.
Uyu mukobwa bwa mbere yagiye mu ndirimbo abyina zirimo iya Meddy na Rayvanny bise “I Don’t Care’’, “ Player’’ ya Knowless n’izindi. Nyuma yatangiye kujya mu bitaramo birimo Iwacu Muzika Festival, Giants of Africa yagiyemo afashijwemo na Sherrie Silver, abyina muri Trace Awards ndetse Move Afrika yajemo Kendrick Lamar n’ibindi bitaramo bikomeye.
Shakira avuga ko yigira byinshi kuri Sherrie Silver nk’umukobwa ukora cyane ubutaruhuka. Afite inzozi zo gutangiza ishuri ryigisha kubyina ndetse no gufasha abana barenga 10 biturutse muri uyu mwuga akora nk’akazi ke ka buri munsi.
Divine Uwayezu[Uwa]
Divine Uwayezu [Divine Uwa] ni umwe mu bakobwa bagezweho. Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Agafoto’ ya Phil Peter, Marina, P Fla, Aime Bluestone na Fireman, ‘Umuana’ ya Kevin Kade, ‘Imashini’ ya Mico, ‘Briana’ ya Niyo Bosco n’izindi.
Uyu mukobwa afite imyaka 21, yifashishwa na benshi mu bahanzi kubera ubuhanga bwe n’imbaraga nyinshi akunze gukoresha.
Avuga ko kimwe mu byatumye atitinya nka bamwe mu bakobwa bamwe bagiye bashaka kwinjira muri uyu mwuga ariko ntibikunde, ari uko yumvaga hari intego afite yo kuba umubyinnyi ukomeye kandi akumva agomba kubigeraho byanga bikunze. Ati “Natangiye no kubigeraho.’’
Hari abandi bakobwa bari kuzamuka bagiye bigira ku birenge by’aba twavuze haruguru barimo abahuriye mu itsinda ryitwa Diva ‘s Dance Group [Theee Baddesttt] ryashinzwe na Saddie Vybez ndetse undi mukobwa urimo uzwi cyane akaba ari Uwase Bianca; mu gihe abandi bakizamuka barimo ari Miringa Joy, Uwaseval, Naej Marthe na Djamilla.
Hari kandi abitwa Twins Dancers[TwinsRwa] b’impanga nabo bakomeje kwitwara neza ndetse na Cyuzuzo Baddest ukunze kwiyita Energetic Girl nabo bakomeje kugenda bazamuka neza ku buryo mu minsi iri imbere umuntu yavuga ko izina ryabo rizaba rimaze gutumbagira. Ndetse, n’uwitwa Cee Manzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!