00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya byimbitse uko Buravan n’umubyeyi we bahuriye mu ndirimbo y’urukundo(Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 June 2018 saa 04:48
Yasuwe :

Umuhanzi ukunzwe bikomeye mu Rwanda Buravan, yageze ku nzozi ze ku bw’indirimbo ‘Garagaza’ yakoranye n’umubyeyi we usanzwe ufite ubuhanga mu gucuranga Harmonica.

Buravan w’imyaka 22, ni umwe mu bahanzi barangamiwe cyane mu gihugu, ubuhanga bwe n’uburyo agorora ijwi biri mu byatumye atangarirwa. Afashwa muri muzika na New Level, indirimbo mu buryo bw’amajwi yakorana cyane na Producer Bob mu gihe amashusho yatunganywaga na Meddy Saleh ari na we wakoze ‘Garagaza’.

Iyo wumvise ijwi rye, ubuhanga aririmbana n’injyana (melodie) ahimba ntushidikanya ku buryohe bw’umuziki wa Buravan, umwe mu bandika amagambo aryohera abakunda umuziki wiganjemo indirimbo z’urukundo.

Indirimbo zose yashyize hanze, uhereye ku zo yinjiranye mu muziki, zacuranzwe kenshi kuri radio ndetse benshi bashima ubuhanga n’imbaraga uyu muhanzi ashyira muri muzika ye.

Buravan yakuze aririmba muri korali yo mu rusengero yasengeragamo akiri muto. Mu mwaka wa 2009 yitabiriye irushanwa rya Rwandatel ryo kuririmba, yabonetse mu banyempano 70 ba mbere mu Rwanda ahatana na bo ku rwego rw’igihugu birangira aje ku mwanya wa gatatu.

Uyu muhanzi umaze iminsi akunzwe mu yitwa ‘Oya’, umuziki yatangiye kuwiyumvamo nyuma y’uko mu irushanwa rya Rwandatel nyuma yo kwegukana umwanya wamuhesheje miliyoni n’igice.

Umuziki yawukomoye kuri Se usanzwe ari umucuranzi ukomeye wa Harmonica ndetse yifitemo impano yo gukirigita gitari. Ni na we waryoheje inshyashya Buravan yasohoye yise ‘Garagaza’ nayo yumvikanamo igicurangisho cya Harmonica.

Kuririmbana n’umubyeyi…

Buravan yabwiye IGIHE ko yari amaze umwaka n’imisago akora ku mushinga w’indirimbo ye ‘Garagaza’. Byatangiye ari indirimbo ye bwite gusa bigeze ku ntangiriro za 2018 atangira gutekereza uburyo yasaba umubyeyi we bakayikorana biturutse ku gitekerezo cyazanwe na mukuru we uba mu mahanga.

Yagize ati “Natangiye kuyikoraho hashize umwaka n’igice, byari bihereye kuri mukuru wanjye uba hanze, yambwiye ko nasaba Papa tugakorana indirimbo. Naramwegereye hanyuma umunsi umwe ndi kumwe na we acuranga nanjye nkaririmba, numva acuranze akantu karyoshye ka Blues numva nagashyiramo ibirungo mu njyana igezweho muri iki gihe.”

Buravan ni we wanditse amagambo y’iyi ndirimbo ndetse ajya muri studio gutangira umushinga, nyuma nibwo yasabye umubyeyi we ko yamucurangiramo ‘Harmonica’ bityo ikarushaho kuryoha.

Ati “Yarambwiye ati ‘zana twumve amagambo washyize mu ndirimbo yawe’, kubera ko nari nzi ko ari Papa tugiye gukorana nagerageje kuyandika bitandukanye n’uko nsanzwe nandika izindi. Nanjye mu kuyandika, nari nzi ko azabinsaba akabanza kuyumva, yarayishimiye cyane, n’ubundi nayanditse ngendeye ku bitekerezo mwumvana ashyira ku ndirimbo zanjye n’iz’abandi bahanzi.”

Kwibona ari kumwe n’umubyeyi we muri Studio bakora indirimbo “Byari ibintu bikomeye kuri njyewe, hari ukuntu nabaga ndimo mbona ari ibintu bidasanzwe.” Ibi, abifata nk’inzozi zikomeye zabaye impamo kuko ubuhanzi akora abukomora kuri se.

Ati “Nkiri umwana nakundaga kubona Papa arimo gucuranga harmonica, nabonaga ari ibintu byiza cyane. Icyo gihe njye nakundaga umupira ariko gukomeza kumubona acuranga byagiye binkundisha umuziki gahoro gahoro, byaje kunyamo burundu maze kubikora nkabona abantu barabikunze. Nararirimbye bwa mbere abantu bakambwira ko ndirimba neza nanjye ngeze igihe mbyinjiramo nk’umwuga.”

Se wa Buravan n’umuziki…

Buravan ati “Ntabwo yigeze akora umuziki nk’umwuga ariko we n’abandi basore, mu gihe cye bajyaga bacuranga byo kwishima gusa. Niyo mpamvu nta ndirimbo ye bwite afite yigeze asohora, ariko ibyo gucuranga byo yarabikoraga n’ubu aracyabikora bitari umwuga.”

Nubwo yinjiye mu muziki biturutse ku buryo yakuze abona umubyeyi we acuranga, ngo imbaraga zikomeye yazigize agitangira kuririmba akumva abantu bashima ubuhanga bwe abandi bakamuha ubuhamya bw’uburyo ibihangano bye byabahinduriye ubuzima.

Yagize ati “Indirimbo natangiriyeho ni zo zanteye imbaraga, ibyo nabonaga ku bantu naririmbiraga nibyo byanteye imbaraga zikomeye. Byanteraga imbaraga nko kubona ndirimba umuntu akarira, nagiye nakira n’ubundi buhamya wenda nkumva umuntu ufite ubukwe akambwira ati ‘indirimbo yawe niyo iri kubaka urukundo rwacu’, cyangwa umuntu akambwira ati ‘dufite uruhinja, ntashobora kuryama atumvise indirimbo yawe.”

Yatangariwe na benshi…

Ubuhanga bwa Buravan bwashimwe n’abahanzi bakuru be hafi ya bose, by’akarusho abagize itsinda Sauti Sol batangariye uburyo akiri muto ndetse akaba afite ijwi ryumvikanamo imbaraga.

Mu gihe gishize Buravan na Sauti Sol bakoranye indirimbo gusa ntirasohoka. Ati “Igihari ni uko twagiye muri studio dukora indirimbo ariko Sauti Sol na bo bafite imishinga myinshi bashaka gushyira hanze. Mu muziki bisaba kwitonda cyane, wirinda kwirukanka no guhubuka, nshobora kwihutira gusohora iyo ndirimbo ugasanga ntikoze akazi nk’uko nabyifuje.”

Se wa Buravan ni we wacuranze Harmonica mu ndirimbo nshya uyu muhanzi yasohoye

Ubu, Buravan aritegura kwerekeza mu Burayi aho azakorera igitaramo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, kuri Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018.

Yagize ati “Ndi kwitegura kujya kubataramira, ubu imyiteguro nyigeze kure. Ni ikintu cyiza kubona abantu bagukunda kandi batarakubona, nanjye rero ndumva muri njye nifuza kubabona no kubataramira. Ndumva nshaka ko icyo gihe kigera nkabataramira.”

Nagaruka mu gihugu azahita atangira kwitegura igitaramo kigari cyo kumurika album ye ya mbere, kizaba mu Ukuboza 2018.

Buravan yagiye muri Tanzania kuhafatira amashusho ya 'Garagaza' no kwiga uburyo muzika yabo bayiteza imbere
Buravan avuga ko gukorana indirimbo n'umubyeyi we ari inzozi zikomeye yagezeho
Buravan witegura kujya gutaramira mu Burayi azavayo ahite yitegura kumurika album ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages