00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Nyanza yafashije Danny Vumbi gukebura abica urubozo Ikinyarwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 December 2014 saa 05:58
Yasuwe :

Meya wa Nyanza yafashije Danny Vumbi gukebura abica urubozo Ikinyarwanda Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza , Murenzi Abdallah yunze mu ry’umuhanzi Danny Vumbi asaba Abanyarwanda kutica urubozo ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko indirimbo ‘Ni Danger’ y’uyu muhanzi ibisobanura.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2014 Meya Abdallah yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukunda ururimi rwabo kuko ari akarango kabatandukanya n’andi mahanga.
Yagize ati, “Mperutse kumva (…)

Meya wa Nyanza yafashije Danny Vumbi gukebura abica urubozo Ikinyarwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza , Murenzi Abdallah yunze mu ry’umuhanzi Danny Vumbi asaba Abanyarwanda kutica urubozo ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko indirimbo ‘Ni Danger’ y’uyu muhanzi ibisobanura.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2014 Meya Abdallah yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukunda ururimi rwabo kuko ari akarango kabatandukanya n’andi mahanga.

Yagize ati, “Mperutse kumva indirimbo y’umusore umwe avuga ukuntu bagiye gusaba ahantu umugeni bakamubima kubera Ikinyarwanda kigoramye bakoresheje ndetse babasaba gusubirayo bakazagaruka ari uko bavuga ibyo bumva”.

Uyu muyobozi yashimangiye ko iyi ndirimbo ihishemo ubutumwa bwiza bwigisha urubyiruko kuvuga neza Ikinyarwanda banahesha agaciro umuco nyarwanda.

Meya wa Nyanza yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda baramutse badasigasiye ururimi rwabo n’umuco ntacyo baba basigaranye kuko ari wo utandukanya Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bindi bihugu.

Meya yongeye gusaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukunda ururimi rwabo bakarusigasira ndetse bakamenya n’amateka yaranze igihugu cyabo mu myaka yo hambere.

Benshi mu rubyiruko rw’iki gihe mu Rwanda bafite imvugo n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda byihariye bidapfa kumvwa na buri wese. Amagambo azimije akoreshwa mu rubyiruko benshi bita ‘slingues’, Danny Vumbi we ahamya ko ahonyora Ikinyarwanda mu buryo bukomeye.

Mu kugaragaza uburyo nyabwo bamwe bahonyoramo Ikinyarwanda, Danny Vumbi yashushanyije umuhango w’imisango mu bukwe bw’iki gihe aho hamwe na hamwe usanga bakoresha amagambo y’amatirano ntihabe kumvikana ku mpande zombi , hakaba n’ubwo abasaba umugeni bamwimwa.

Ajya gusaba umugeni arahaguruka ati :

Mbafitiye ijambo, uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu aramwiyongoza injuga ziramufata. Murabona ko turi ku myako, nimumfashe mumudusige ntimuduteze abantu, murabona ko turi ku myako.

Mu ndirimbo umuhanzi Danny Vumbi yise ‘Ni danger’ yakoreshejemo aya magambo mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’ingutu izi mvugo ziteza mu gupyinagaza Ikinyarwanda. Igiteye inkeke kuri uyu muhanzi ngo ni uko hari abajya gusaba umugeni ugasanga mu misango baravuga Ikinyarwanda kivangavanzemo indimi z’amahanga n’iz’urubyiruko rw’ubu.

Meya Abdallah Murenzi yunze mu ry’ uyu muhanzi agira inama buri munyarwanda wese by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda hato mu myaka iri imbere uru rurimi rutazazimangatana cyangwa rugahinduka uruvangitirane rw’indimi z’amahanga baruganisha mu kuba rwahinduka nk’igifefeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages