00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michaël Sengazi na Patrick Salvado bongerewe muri Seka Live

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 July 2023 saa 11:11
Yasuwe :

Abanyarwenya Michaël Sengazi na Patrick Salvado Idringi wo muri Uganda bagiye guhurira mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live, giteganyijwe ku wa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali.

Ni igitaramo kizayoborwa na Arthur Nkusi. Aba banyarwenya bazagihuriramo na Dr Hillary Okello wo muri Uganda n’abandi.

Patrick Salvado Idringi ni umwe mu banyarwenya bo muri Uganda bakunze gutaramira mu Rwanda, gusa ubwo aheruka i Kigali ntiyabashije kubona umwanya uhagije wo gutaramana n’abakunzi be, dore ko yahageze akerewe bituma ahabwa iminota mike.

Uyu munyarwenya w’imyaka 38 wari watumiwe muri Seka Live yongeye guhabwa amahirwe yo gutaramira i Kigali, muri ibi bitaramo ngaruka kwezi bitegurwa na Arthur Nation.

Salvado ataramira bwa mbere mu Rwanda hari mu 2013. Ni we munyarwenya wa mbere wo muri Afurika y’Uburasirazuba wagaragaye muri Comedy Central ya Paramount Global inyunzwaho ibiganiro na filime by’urwenya nka The Daily Show.

Uyu mugabo mu 2011 yaretse akazi yari afite muri MTN Uganda yari amazemo imyaka itatu, ahitamo gukomeza ibyo gutera urwenya kugeza n’uyu munsi.

Michaël Sengazi ni umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba bwayo, dore ko mu 2019 yegukanye igihembo cya "Prix RFI Talents du rire", irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya gatanu.

Uyu munyarwenya wari usanzwe akina ikinamico yatangiye ibyo gutera urwenya mu 2010 nubwo ababyeyi be batabyumvaga, bifuza ko yakomeza ibijyanye n’amasomo yize mu mategeko.

Yamamaye muri One Man Show yise "Did You Just Say Sex", akaba ari narwo rwenya azasogongeza abazitabira Seka Live ya Nyakanga.

Uyu munyarwenya ari mu batangije ibijyanye n’amatsinda ry’abanyarwenya mu Rwanda ubwo yatangizaga Comedy Knights mu 2010, ndetse kuri ubu ni umwe mu bategura iserukiramuco ry’urwenya, Caravane du Rire, rinyura mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni itike ya 10.000 Frw na 15.000 Frw. Ushobora kugura itike unyuze kuri Sekalive.itike.io.

Patrick Salvado agiye gusogongeza abanya Kigali One Man Show yise “A Man From Ombokolo”
Michaël Sengazi agiye gusangiza abazitabira Seka Live ya Nyakanga bimwe mu bigize One Man Show yise 'Did You Just Say Sex'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages