Ibi bitaramo bitatu bizatangira ku wa 15 Ukuboza 2022 bizabera mu mijyi itandukanye irimo Kigali mu Rwanda, Bujumbura i Burundi n’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022 kuri Mundi Center (Boogaloo) ahazatangirira ibi bitaramo, Michaël Sengazi yagarutse ku cyatumye atumira abanyarwenya benshi bavuye hanze y’u Rwanda.
Yagize ati “Ntiwakumva imbaraga ndimo gukoresha, gutegura ibitaramo mu bihugu bitatu ntibiba byoroshye, twahurije hamwe abanyarwenya bavuye Côte d'Ivoire, Burundi, DRC, Kenya, Afurika y’Epfo n’ahandi mu rwego rwo kunga ubumwe no guhuza abanyafurika muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Yego hari ibibazo bya politiki bijya bibaho ariko twe nk’abanyarwenya dufite inshingano zo guhuza abaturage bacu biciye mu bitaramo n’ibindi bitandukanye. Ubu ibihe bimeze neza tugomba gufasha abaturage kwishimira ibyagezweho duhurije hamwe nk’abanyarwenya baturutse mu bihugu bya Afurika.”
Iki ni igitekerezo cyakuruye Oualas Tahar Lazrak umunyarwenya wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire ugiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 15 Ukuboza 2022 kuri Mundi Center (Boogaloo) umunsi wahariwe abanyarwenya bakoresha Ikinyarwanda n’Igifaransa mu gihe ku wa 16 Ukuboza 2022 hazakora abanyarwenya bakoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Nyuma yaho abanyarwenya bakoresha Igifaransa bazakomereza mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Nyuma y’ibi bitaramo kuwa 26 Ukuboza 2022, aba banyarwenya n’abandi batandukanye barimo sosiyete ya Our Past Initiative bazakora ibikorwa byo gufasha bizabera muri ibyo bihugu bitatu bataramiyemo.
Iri serukiramuco ’Caravane du rire’ ryatumiwemo abanyarwenya baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika barimo Herve Kimenyi, Fally Merci, Babu, Michaël Sengazi, Prince bo mu Rwanda.
Hari Tsitsi Chiumya wo muri Afurika y’Epfo, Oga Bachelor wo muri Kenya, Joyeux Bin Kabodjo wo muri DRC na Oualas Tahar Lazrak wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire.
Abandi barimo Prissy La Degameuse wo muri Côte d’Ivoire, Ismael Gasore w’i Burundi na Ulrich Takham wo muri Cameroun.
Kwinjira muri iri serukiramuco ni 9950 Frw igihe waguze itike y’umunsi umwe, 17950 Frw ku itike y’iminsi ibiri mu myanya isanzwe na 200,000 Frw muri VIP ku meza. Ni mu gihe ku bantu batatu bishyura 47,950 Frw.







Amafoto:Yuhi Augustin





Ibitekerezo 0