Iradukunda Michele ukora ikiganiro ‘Waramutse Rwanda’ ubu yinjiye mu buzima bushya agiye kubanamo na Humud David nyuma y’imyaka ikabakaba itandatu bari bamaze bakundana.
Ni ibyishimo by’ikirenga kuri Michele Iradukunda warushinze, avuga ko mu myaka yose yamaranye na David bakundana ngo yamuboneyeho umugisha ndetse baruzuzanyaga muri byose bityo akizera ko urugo rwabo ruzababera rwiza kurushaho.
David yari amaze amezi agera kuri ane ahaye Michele ikimenyetso gishimangira ko bagombaga kurushinga kuko yamwambitse impeta y’urukundo ku itariki ya 23 Mata 2017.
Ibirori byo gusaba no gukwa Iradukunda Michele byabereye mu Mujyi wa Huye kuwa 11 Kanama mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 mu busitani bw’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda i Butare.
Iradukunda Michele n’umukunzi we bari bamaranye imyaka igera kuri itandatu bakundana, mbere yo kurushinga bagiye bagirana ibihe byiza ndetse bakabisangiza inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga.
Iradukunda w’imyaka 28 yamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu myaka umunani ishize. Yahatanye mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba.
Mu mwaka wa 2010 Iradukunda Michele yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(Miss NUR) atahana ikamba ry’igisonga cya mbere. Izina rye ryakomeje kuvugwa mu binyamakuru mu cyiciro cya ba Nyampinga gusa mu 2013 yaje kwinjira mu itangazamakuru.
Yakoreye Radio Isango Star ahava yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahereye kuri Magic FM nyuma atangira no gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda n’ibindi bitumirwamo ibyamamare.


















TANGA IGITEKEREZO