00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Micky yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano mbere yo kurongorwa (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2026 saa 03:51
Yasuwe :

Nyuma y’aho AG Promoter asezeranye imbere y’amategeko na Micky bakiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo, uyu mugore yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Ni ibirori byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026. Byitabiriwe n’inshuti za Micky zirimo izizwi muri sinema nka Nyambo, Rufonsina, Perry n’abandi.

Ibi bibaye nyuma yo gusezerana imbere mu mategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo 2025.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye mu gihe AG Promoter yambitse impeta Micky ku wa 9 Ugushyingo 2025.

Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko yari atarabona indangamuntu bisaba ko babanza gutegereza.

AG Promoter yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku wa 31 Mutarama 2026.

Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.

Akanyamuneza kari kose kuri Micky
Inshuti za Micky zari zagiye kumushyigikira
Perry (ubanza ibumoso) ni umwe mu bitabiriye ibirori bya Micky
Jojo (ubanza iburyo) uzwi muri sinema yitabiriye ibi birori bya mugenzi we basangiye akazi
Rufonsina (uwa kabiri iburyo) ni umwe mu bashyigikiye Micky
Wari umunsi w'ibyishimo kuri Micky
Abarimo Nyambo (uwa kabiri uhereye iburyo) bashyigikiye Micky
Uyu mukobwa agiye kurushinga na AG Promoter
Micky yakase 'cake', asezera ku nshuti n'abavandimwe
Micky ni uku yaserutse yambaye
Micky yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano
Uyu mugore ni umwe mu bagezweho muri sinema nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages