Ni ibirori byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026. Byitabiriwe n’inshuti za Micky zirimo izizwi muri sinema nka Nyambo, Rufonsina, Perry n’abandi.
Ibi bibaye nyuma yo gusezerana imbere mu mategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye mu gihe AG Promoter yambitse impeta Micky ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko yari atarabona indangamuntu bisaba ko babanza gutegereza.
AG Promoter yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku wa 31 Mutarama 2026.
Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!