Mu makuru yavuzwe mu myidagaduro aya ni amwe mu mafoto yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Mico The Best yateje impaka nyuma yo kwambara ijipo
Umuhanzi Mico The Best ni umwe mu bari kugarukwaho cyane mu Rwanda nyuma yo kwifotoza yambaye ijipo yitwaje n’agakapu k’abagore hafi aho.
Ni ifoto ikomeje kuvugisha benshi, bibaza icyateye uyu muhanzi kwambara atyo nubwo bamwe bavuga ko kwaba ari ugushaka gukurura amarangamutima y’abakunzi ba muzika dore ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya.

Ubukwe bw’ikinamico bwa Kanimba na Soleil
Uwase Delphine [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] nyuma yo gushyira mu rujijo abakunzi ba Sinema Nyarwanda by’umwihariko Filime ya Bamenya bashyira hanze amafoto abagaragaza bakoze ubukwe. Muri iki cyumweru ni bwo basohoye Igice cya 45 cya filime bise "Amarira y’Urukundo" igaragaza iby’ubukwe bwabo ari na yo ntandaro y’amafoto amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Titi Brown nyuma yo kuva muri gereza yagaragaye ku rubyiniro
Ishimwe Thierry [Titi Brown] uherutse kugirwa umwere nyuma y'imyaka ibiri yari amaze aburana, mu cyumweru gishize yitabiriye ibitaramo by’Urwenya bya Gen-Z Comedy yari agiyemo ku nshuro ya mbere, icyo gihe yatahanye akayabo k’amafaranga yahawe mu rwego rwo kumuremera no kumuha ikaze.
Titi Brown ni ubwa mbere yari ageze ku rubyiniro nyuma y’imyaka ibiri yari amaze aburana icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ubukwe bwa Pamella na The Ben bwahumuye
Uwicyeza Pamella ugiye kurushinga na The Ben yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal shower’. Ni ibirori byabereye ahitwa Wood Habitat ku Kimihurura, byitabirwa n’inshuti z’uyu mukobwa zitandukanye.
Byitezwe ko ubukwe bwa Uwicyeza Pamella na The Ben buzaba ku wa 15 Ukuboza, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 Ukuboza 2023 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Hakim Sahabo yahuye n’umufana w’Amavubi
Hakim Sahabo w’imyaka 18 mu cyumweru kirangiyeari mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yanganyije na Zimbabwe 0-0, uyu musore yahuye na Mukanemeye Madeleine w’imyaka 101 umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS n'Amavubi.
Ni ifoto yagarutsweho na benshi nyuma y’umukino benshi bavuze ko uyu musore yitwayemo neza nubwo yasimbuwe ku munota wa 77 bivugwa ko yari agifite byinshi byo gutanga.

Ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Miss Mutesi Jolly
Nyuma yo gushyira hanze ubutumwa bugaruka ku isabukuru ye y’amavuko, Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly yatunguwe n'abarimo umubyeyi we, Bruce Melodie, Knowless Butera, Evelyn Umurerwa n'abandi.
Uyu mukobwa wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 15 Ugushyingo, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo bamwifurije kugira ibirori byiza no guhirwa mu buzima.

Miss Nishimwe Naomie yasohokanye n’umukunzi we
Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 muri iki cyumweru yagiranye ibihe byiza n’umukunzi we Michael Tesfay batemberera mu Karere ka Musanze basura icyanya cya Farmhouse kiri hafi ya Pariki y’Ibirunga.

Simbi Fanique witabiriye Miss Rwanda 2017 yahawe impamyabushobozi y’ubuganga
Ibyishimo ni byose kuri Umuhoza Simbi Fanique umwe mu bari abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda barenga 8000 bahawe impamyabumenyi n’impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye, ku wa Gatanu, tariki 17 Ugushyingo 2023.
Uyu mukobwa arangije amasomo y’ubuvuzi no kubaga abarwayi muri Kaminuza y’u Rwanda. Dr Simbi Fanique ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017 yegukana ikamba ry’Igisonga cya Kane yungirije Iradukunda Elsa.

Ibirori bya Time 100 i Kigali
Mu cyumweru gishize kugeza n'ubu Rwanda rukomeje kugarukwaho i mahanga nyuma yo kwakira ibirori bya Time 100 yatangije ibirori byo gutanga ibihembo byiswe "TIME 100 Impact Awards Africa" bibereye bwa mbere muri Afurika, byabereye muri Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 17 Ugushyingo mu 2023.
Ni ibirori byayobowe Bonang Dorothy Matheba benshi bazi nka Bonang Matheba cyangwa Queen B, umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo uri mu bafite izina rikomeye.
Sherrie Silver, Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia na Fred Swaniker, Danai Gurira bari mu bashyikirijwe ibihembo n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TIME Magazine kubera uruhare bagize mu kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika.



Imyambarire ya Papa Sava ikomeje gutungura benshi
Niyitegeka Gratien wamamaye muri Sinema Nyarwanda ku mazina atandukanye nka Papa Sava, Seburikoko, akomeje gushyira hanze amafoto avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko aba agaragara mu myambarire atamenyereweho.

Abahanzi bifatanyije n’urubyiruko mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri
Abahanzi barimo Uncle Austin, Juno Kizigenza, Tonzi, Ruti Joel, Olivis na Tizzo bo muri Active n’abandi bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cy’ubukangurambaga #Turikumwe bwo kurwanya kanseri.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Umuryango ‘YB Foundation’ wavutse nyuma y’urupfu rwa Yvan Buravan isigarana inshingano zo kusa ikivi cye ndetse no guhashya indwara ya kanseri yamuhitanye.






Ibitekerezo 0