Ibijyanye n’imyaka Mico agiye kumara arebererwa inyungu n’iyi nzu ntabwo biremezwa neza hagati y’impande zombi gusa amakuru avuga ko ari hejuru y’itanu.
Jean Claude Uhujimfura ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac, yabwiye IGIHE ko bahisemo Mico The Best kubera ubuhanga afite mu miririmbire no mu myandikire.
Uyu muhanzi azajya afasha abandi bakiri bato bari muri iyi nzu, ku bijyanye n’imyandikire y’indirimbo ndetse n’ikorwa ryazo kuko yanahoze azitunganya.
Ati “Mico The Best yasinye amasezerano muri Kikac, ubu tugiye gufatanya urugamba rwo kuzamura abana bakiri bato. Impamvu nyamukuru twahisemo Mico, icya mbere atunganya indirimbo ashobora kubafasha ku bintu byibanze bijyanye no gukora indirimbo; ikindi ni umwanditsi mwiza ashobora kubafasha bakandikira hamwe cyangwa se agahereza umurongo uwo mwana tuzaba dufasha.”
Kikac iri mu mugambi wo gushaka abana bashya bafite impano ndetse kuri ubu ikorana n’uwitwa Isra The Holly Rapper ariko iri gushakisha izindi mpano cyane cyane mu ishuri ry’Umuziki ry’i Muhanga.
Ku ikubitiro Mico The Best yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoreye muri iyi label yise Jamais. Amajwi yayo yakozwe na Knox naho amashusho akorwa na Fayzo.
Umva indirimbo ya mbere Mico yakoreye muri Kikac Music Label



















TANGA IGITEKEREZO