00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Karangwa yasabye anakwa Isimbi bagiye kurushinga (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 February 2019 saa 07:53
Yasuwe :

Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru no mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne ’Mimi’.

Ni ibirori byabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019.

Uyu musore wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro nka Salus Relax kuri Radio Salus, Sunday Night kuri Radio Isango Star na Ten Tonight kuri Radio 10, yaherekejwe n’inshuti n’imiryango bajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje gukomezanya urugendo rw’ubuzima.

Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba. Mike Karangwa yari agaragiwe n’abanyamakuru barimo Friday James, Lucky Nzeyimana, Claude Kabengera na Happy Bunani.

Nyuma y’imisango ya Kinyarwanda irimo gushyenga no gutebya, Karangwa yazaniwe uwo yakunze amugwa mu byano, amuha indabo n’impano yamuteguriye.

Umuhanzikazi Oda Paccy yari mu bakobwa bamutwaje impano zirimo izo yahaye umukunzi we n’ababyeyi be.

Ku wa 14 Gashyantare 2019 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge Niboye mu Karere ka Kicukiro, biyemeza kuvanga imitungo yabo yose nta kimwe bashyize ku ruhande.

Mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2019 rizaba intangiriro y’ubuzima bushya bwa Mike na Isimbi bazaba baciye ukubiri no kuba ingaragu, nyuma yo guhesha umugisha isezerano ryabo.

Kanda hano urebe andi mafoto

Mike Karangwa n'uwari umugaragiye ubwo binjiraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Impeta n'amaherena Isimbi yari yambaye
Itorero ryasusurukije abitabiriye ibirori bya Karangwa Mike n'umukunzi we
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard ni we wasabiye Mike Karangwa
Bamporiki amaze gushyikirizwa inzoga yo gusaba umugeni
Umuraperikazi Oda Paccy ari mu batwaje impano Mike Karangwa
Uhereye ibumoso: Abanyamakuru Bunani Happy wa Isango Star; Friday James na Luckyman Nzeyimana ba RBA baherekeje umusore
Rukizangabo Shami Aloys na we yari mu basaza basabiye Karangwa
Isimbi Roselyne yari afite akanyamuneza mbere yo gushyikirizwa uwo yihebeye
Mike Karangwa aramutsa uhagarariye umuryango wo kwa sebukwe
Mike Karangwa yamamaye mu biganiro by'imyidagaduro kuri radio zikomeye mu Rwanda
Aba bombi bafatanyije n'abitabiriye ibirori kwishimira umunsi wabo
Agishyikirizwa umukunzi we yamuguye mu byano, ashira urukumbuzi
Mike Karangwa na Isimbi bazasezerana imbere y'Imana ku wa 23 Gashyantare 2019
Yerekanye uko azajya yakira umukunzi we nibagera mu rwabo rugo
Mike Karangwa n'umukunzi we Isimbi Roselyne bacinye akadiho

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages