00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Karangwa yasezeranye imbere y’amategeko na Isimbi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 February 2019 saa 04:11
Yasuwe :

Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru ryiganjemo iry’imyidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Isimbi ‘Mimi’ Roselyne bitegura kurushinga.

Uyu muhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019, umunsi wanahariwe abakundana.

Aba bombi nyuma yo kumva amabwiriza agenga gusezerana, bemeje ko bahisemo gusezerana ivangamutungo rusange.

Mike yagombaga gusezeranira mu Murenge wa Kanombe ariko biza guhinduka biba ngombwa ko bibera mu Murenge wa Niboye.

We na Isimbi bari babukereye baherekejwe n’imiryango yabo bamwenyura.

Urukundo rwa Mike Karangwa na Isimbi ntirwigeze rusakara cyane mu itangazamakuru kuko rwamenyekanye mu ntangiro za Mutarama ubwo impapuro z’ubutumire zajyaga hanze.

Mike aherutse gutangaza ko uyu mukobwa bamenyanye kuva mu buto ndetse yujuje indangagaciro zirimo kuba akunda gusenga, yubaha kandi agacisha make.

Karangwa yubatse izina mu buryo bukomeye mu itangazamakuru mu Rwanda. Yakorewe ibitangazamakuru birimo Radio Salus, Isango Star na Tv10.

Ku wa 4 Gashyantare Isimbi bagiye kurushinga yari yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano bizwi nka ‘Bridal shower’ byabereye iwabo w’umukobwa mu Murenge wa Kacyiru.

Ubukwe bwabo buzaba tariki ya 23 Gashyantare 2019. Hazaba ibirori byo gusezerana imbere y’Imana muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe muri Camp Kigali (Akagera Hall).

Bari baherekejwe n'inshuti n'imiryango
Bemeranyije kubana nk'uko biteganywa n'amategeko y'u Rwanda
Mike Karangwa na Isimbi bari bakeye ku maso ubwo bajyaga gusezerana mu Murenge
Ibirori nyamukuru biteganyijwe tariki ya 23 Gashyantare 2019
Isimbi na Mike Karangwa basezeranye ivangamutungo
Mike Karangwa yamanitse ukuboko yemera ko Isimbi amubera umugore

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages