Umuhango wo gusezerana kwa Mike Karangwa n’umukunzi we wabereye muri muri Eglise Vivante ku Kimihurura kuri uyu w Gatandatu naho ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bibera muri Camp Kigali.

Mike Karangwa na Isimbi basezeranyijwe n’umukuru w’Itorero rya Vivante, Gataha Straton, wabanje kubaha impanuro z’uko bakwiriye kuzubaka urugo ruhamye.

Nyuma yazo buri wese nta kuzuyaza yahise avuga ko ‘azakunda mugenzi we mu bibi no mu byiza kugeza ku gupfa’.

Bahise bajya mu birori byo kwishimana n’inshuti byari byitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi barimo abiganye n’aba bombi mu mashuri yisumbuye na kaminuza ndetse n’abagiye bakorana nabo, abaririmbanye nabo n’abandi benshi.

Byari ibirori biryoheye ijisho byagiye bishyirwamo umunyu n’uwari umuyobozi wabyo, byagera ku mitegurire bikaba ibindi kuko yari inoze.

Mike Karangwa ari mu banyamakuru bubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ni umwe mu baje mu gisekuru gishya cyazanye impinduka nyinshi mu myidagaduro.

Benshi bamwibukira kuri Radio Salus mu biganiro nka Salus Relax na ‘Sunday Night’ gica ku Isango Star yubakiyemo izina.

Ari mu bakunzwe cyane kandi bagiye bigwizaho umubare munini w’ababakurikira bitewe n’ubuhanga bwe, ubushishozi, ubusesenguzi ndetse n’ijwi ryihariye.

Uyu mugabo yakoreye radiyo zitandukanye nka Radio Salus, Isango Star na TV10. Yanabaye umukemurampaka muri Miss Rwanda ndetse mu bihe bye bya mbere mu itangazamakuru yakanyujijeho nk’umuhanzi.

Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo, iyitwa ‘Arihe’, ‘Impano’ yafatanyije na The Ben, Nsasira, Iyizire n’izindi. Ubu ashinzwe itumanaho mu Kaminuza y’u Rwanda.

Ku wa 14 Gashyantare 2019 ku munsi wanahariwe abakundana, Mike Karangwa na Isimbi basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe aba bombi nyuma yo kumva amabwiriza agenga gusezerana, bemeje ko bahisemo gusezerana ivangamutungo rusange.

Ku wa 17 Gashyantare 2019, Karangwa yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne ’Mimi’.

Amafoto: Mjere Pictures