00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Kayihura na Kivumbi bahuriye mu gitaramo cyashimishije benshi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 December 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2025, Kigali Universe yari yuzuye ubwo abahanzi Mike Kayihura na Kivumbi King bahuriraga ku rubyiniro mu gitaramo cyo gufasha abakunzi babo gusoza umwaka neza.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko, abakunzi b’umuziki wa R&B, Afro-fusion n’indirimbo zituje zitanga ubutumwa, ni kimwe mu byishimiwe kubera imitegurire yacyo.

Mike Kayihura uzwi cyane mu ndirimbo zirimo “Anytime,” “Sabrina” n’izindi yagaragaje ubuhanga n’ubunararibonye mu gutanga ibyishimo, bituma abakunzi be bamuhamiriza ko ari umwe mu bahanzi bakomeje kuzamura umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo Mike Kayihura yari ku rubyiniro yasabaga abafana be kumufasha kuririmba, ndetse benshi bakajyana na we mu ndirimbo byumvikana ko bazizi kandi bazikunda.

Kivumbi na we yageze ku rubyiniro agaragaza ko afite umwihariko mu gufata ku mitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo ze.

Kivumbi yaririmbye indirimbo nyinshi zatumye bamwe mu bitabiriye igitaramo bagaragara bafite amarangamutima menshi, abandi babyina bagaragaza ibyishimo, bigaragaza uko umuziki we ugera ku mitima ya benshi by’umwihariko urubyiruko.

Icyongeye gushimisha abakunzi b’umuziki ni uko aba bahanzi bombi basangiye urubyiniro mu ndirimbo yitwa ‘Sabrina’ bahuriyemo, bishimisha cyane abafana babo.

Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo cyateguwe, umutekano wari uhari n’ubwiza bwa Kigali Universe nk’ahantu hakomeje kwakira ibitaramo bikomeye.

Abandi bahanzi baririmbyemo bakizamuka barimo Nillan na Ella Rings.

Abavanga imiziki batandukanye bahawe umwanya
Ababishoboye bafashe amafoto y'urwibutso kuri iki gitaramo
Abanyempano batandukanye bahawe umwanya muri iki gitaramo
Abakunzi b'ijyana za R&B, Afro-fusion n’indirimbo zituje bari muri iki gitaramo
Urubyiruko rwishimiye abahanzi bihebeye
Abiganjemo abakobwa bari bitabiriye
Bruce Melodie ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Babu ni we wayoboye iki gitaramo
Coach Gaël yari ari muri iki gitaramo
DJ Pius ni umwe mu bari bitabiriye
Ella Rings yasusurukije abari bitabiriye
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe
Inkumi zari zabukereye
Kivumbi yacurangiye abari bitabiriye na guitar
Mc Bior ufatanya gucuranga no gushyushya ibitarama ni umwe mu bahawe umwanya basusurutsa abakunzi ba Kivumbi King na Mike Kayihura
Mike Kayihura na Kivumbi baririmbanye indirimbo bahuriyemo zirimo "Sabrina"
Mike Kayihura yashimishije abari bitabiriye
Muyoboke Alex ni umwe mu bitabiriye
Nillan ni umwe mu bahanzi basusurukije abari bitabiriye
Selecta Faba yacurangiye abari bitabiriye
Nillan yashimishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages