Uyu muhanzi watumiwe na radiyo ya NRG iri mu zikunzwe muri Uganda, yabanje guca amarenga y’uko ari buce ibintu ubwo yakirwaga ku cyicaro cyayo akigera i Kampala, ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024.
Uyu muhanzi wari wahawe imodoka ahajya ibirango byayo baharimbishije amazina ye, yageze ku cyicaro cy’iyi radiyo yasanze abakozi bayo bamutegereje bamwakirana ubwuzu bamuha n’indabyo.
Nyuma yo kuva mu kiganiro cyo gutangaza uko yageze i Kampala, Mike Kayihura yagiye gukomeza imyiteguro y’igitaramo yakoreye muri Guvnor night club i Kampala.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake bari biganjemo Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala n’inshuti zabo.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi radiyo yamutumiye, bigaragara ko Mike Kayihura yakoze igitaramo cyiza aho yaririmbanaga n’abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze ari nako babyiganira gufata amashusho n’amafoto y’urwibutso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!