Mike Tyson w’imyaka 56 wabanye igihe kinini na Jamie Foxx, mu kiganiro aheruka kugirana na PDB Podcast, yavuze ko iyi nshuti ye y’imyaka 55 itamerewe neza gusa amakuru yahawe yabwiwe ko arwaye ‘Stroke’.
Ati “Sinzi neza ibyamubayeho, gusa bambwiye ko yari Stroke.”
Muri Mata nibwo Corinne Foxx yatangaje ko umubyeyi we Jamie Foxx ari mu bitaro ariko ntiyatangaza indwara arwaye.
Kuva tariki ya 12 Mata 2023 ibitangazamakuru bikomeje kugaruka ku burwayi bwa Jamie Foxx wamaze ibyumweru bitanu mu bitaro n’ubwo bimwe bivuga ko yasezerewe ariko agifite itsinda ry’abakurikirana ubuzima bwe.
Kugeza ubu abo mu muryango we nta makuru mashya baratangaza ku burwayi bwibasiye uyu mugabo ubwo yari mu mujyi wa Atlanta aho yari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime yitwa "Back in Action".
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ‘Stroke’ ari indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko (Hemorrhagic stroke) cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye igice cyatwo atageramo kikangirika.
Muri Gicurasi 2018, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko Stroke yaje ku mwanya wa kabiri mu ndwara 10 zishe abantu benshi mu 2016 inyuma y’indwara z’umutima.
Mu bantu miliyoni 56,9 bapfuye mu 2016, nibura 54% bishwe n’indwara 10, iz’umutima na Stroke zishemo miliyoni 15,2.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!