00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miley Cyrus yahishuye uburwayi bwari bugiye gutuma ahagarika umuziki

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 22 May 2025 saa 10:13
Yasuwe :

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Miley Cyrus, yahishuye ko mu myaka yashize yahuye n’ibibazo by’ubuzima bikomeye aho yahuye n’uburwayi bwatumye ashaka guhagarika umuziki burundu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Zane Lowe Show’ cyatambutse ku wa 21 Gicurasi 2025.

Aha ni ho Miley Cyrus yavuze ko yahuye n’ibibazo by’ubuzima bikomeye mu myaka yashize. Yavuze ko mu gitaramo gisoza umwaka wa 2022 yagiriye kuri televiziyo ya NBC, ari bwo bwa mbere yahuye n’uburwayi.

Iki gihe yamenye ko afite uburwayi bwa ‘ovarian cyst’, bwatumye agira ibibyimba muri nyababyeyi. Ibi ngo byatumye agira uburibwe bukomeye gusa arihangana arangiza igitaramo.

Yagize ati “Byari ibintu bibi cyane, nagize uburibwe bukomeye ariko narakomeje nkora igitaramo. Nakirangije bingoye”.

Miley Cyrus yakomeje avuga ko ubu arwaye indwara yitwa ‘Reinke’s edema’ itera kubyimba kw’imigozi y’ijwi ndetse bikanagorana kuvuga.

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndwara yatumye ijwi rye rihinduka ndetse ko atakibasha kuririmba nk’uko byari bisanzwe, kugeza ubwo byatumye atekereza guhagarika umuziki.

Yatangaje ko ubwo yamenyaga ko arwaye iyi ndwara ndetse akifuza guhagarika umuziki, umwe mu nshuti ze witwa Lorne Michaels uyobora ikiganiro cya ‘Saturday Night Live’ yahise amubuza ibyo kureka umuziki.

Ati “Lorne yambwiye ko buri muntu aba afite amezi atandatu yo kwiheba, nyuma yaho ko ugomba kongera kubaka ubuzima bwawe”.

Miley Cyrus yasoje avuga ko nubwo yifuje guhagarika umuziki kubera uburwayi, yakomeje kuwukora ndetse mu minsi ya vuba agiye gusohora album nshya yise ‘Something Beautiful’.

Uyu muhanzikazi watangaje ibi, ni umwe mu bakomeye mu njyana ya ‘Pop’, anibitseho ibihembo bitatu bya Grammy Awards. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Party In The US’, ‘Wrecking Ball’, ‘We Can’t Stop’ n’izindi.

Miley Cyrus yahishuye uko uburwayi bwari butumye ahagarika umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages