Uyu muhanzikazi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko umubano we n’ababyeyi be, Se Billy Ray Cyrus na nyina Tish Cyrus, wifashe neza nyuma y’ibyari bimaze iminsi bivugwa.
Ibi byaturutse ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavugaga ko Tish yaretse kumukurikira kuri Instagram, bigakekwa ko hari ubwumvikane buke hagati yabo.
Miley yasobanuye ko ibyo byose byatewe n’uko nyina adakoresha neza telefone, bityo bikaba byaramubujije gukurikira abantu bamwe mu buryo busanzwe. Yongeyeho ko Tish ari inshuti ye magara, amusangiza ibanga ryose kandi amufitiye urukundo rukomeye.
Ku bijyanye na se, Billy Ray Cyrus, Miley yemeye ko mu bihe byashize bagize ibihe bikomeye mu mubano wabo bitari byiza. Nubwo atigeze asobanura imvo n’imvano zabyo mu buryo burambuye, Miley yavuze ko muri iki gihe bamaze kongera kunga ubumwe, kandi ko umuryango ari wo kintu cy’ingenzi ashyira imbere mu myaka afite iri muri 30.
Ibi byose byashimangiwe n’uko Billy Ray aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe na Miley hamwe n’abandi bagize umuryango, bigaragaza ko nubwo hashize igihe havugwa ibihuha ko batajya imbizi, ubu ibintu biri kujya ku murongo.
Miley Cyrus yasoje avuga ko buri muryango ugira ibyo unyuramo, ariko ko icyo agiye gushyira imbere ari ubumwe, ubworoherane n’urukundo hagati ye n’ababyeyi be.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!