Iki gitaramo kiyoborwa n’Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci, cyari icya mbere kibaye muri uyu mwaka wa 2024, aho cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama.
Gen-Z Comedy Show, ni ibirori bisigaye bifasha abantu kwidagadura, ababa bamaze igihe badakura iryinyo ku rindi ku mpamvu zirimo imihangayiko n’akazi kenshi, bakongera kwizihirwa.
Ni ibitaramo biba kabiri mu kwezi, bimaze kugaragaza ko byitabirwa cyane n’abiganjemo urubyiruko, bikaba umwanya wo kubona impano nshya mu ruganda rw’urwenya ruri mu zikomeje kwiyubaka mu Rwanda.
Nk’uko mu mpera z’umwaka ushize byagendaga, kuri uyu wa Kane nabwo abitabiriye Gen-Z Comedy Show bari benshi ku buryo abatinze kuhagera bagowe no kubona ibyicaro cyane ko ahabera ibi bitaramo haba hakubise huzuye.
Abanyarwenya bakizamuka batembagaje abantu
Mavide na Pazo bigaruriye imitima y’abitabira iki gitaramo cy’urwenya ku buryo umwanya bahawe bawukoresheje ukabona ko buri wese uri muri cyumba yabishimiye.
Bageze imbere batera urwenya ku bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Bageze kuri Israel Mbonyi, bavuga ko azajya mu ijuru ariko bageze kuri Bruce Melodie bamuheza hanze y’ijuru kubera ko yaririmbye izirimo Akinyuma. Bashakaga gutanga impanuro zo kwereka abahanzi ko gukorera Imana bireba buri wese.
Umunyarwenya witwa Michael waturutse muri Tanzania yahawe umwanya akandiraho biranga. Yageze imbere afatwa n’ubwoba bw’abantu bari buzuye mu cyumba.
Yagerageje biranga kugeza ubwo Fally Merci wayoboye igitaramo yamusanze ku rubyiniro akamurwanaho bityo abona amahirwe yo kuva imbere y’abafana atarabarambira.
Isekere Nawe yazanye umuvuno wo gusetsa akoresheje inyigisho zo muri Bibiliya. Ni umunyarwenya uzi kugenzura amarangamutima y’abafana dore ko areba abari imbere ye akabateraho urwenya kandi bikaryohera buri wese. Bigaragara ko adakoresha urwenya yafashe mu mutwe, ibintu bimuhesha gukundwa.
Gen-Z Comedy Show yitabiriwe na bamwe mu bamaze kugira amazina mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Junior Giti usobanura filimi unareberera inyungu z’umuhanzi Chriss Eazy, yari kumwe n’umugore we.
Umubyinnyi Titi Brown yazanye n’umukinnyi wa filimi Nyambo Jessica bamaze igihe bakundana. Dr Nsabi na Killerman bo bafashe umwanya bakina agace gato ko gusetsa abantu.
Umuhanzi Da Rest, umunyamakuru w’imikino Benjamin Gicumbi wa radiyo B&B Fm Umwezi , Zaba Missed Call na Lynda Priya, Burikantu na Buringuni, Kabano Franco n’abandi bari mu bitabiriye iki gitaramo gisigaye cyitwa iseka rusange.
Igitaramo cyashyizweho akadomo hateguzwa icyo ku itariki 25 Mutarama 2024.
Amafoto: Gen-Z Comedy Show, Gift Munyarugerero



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!