00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Habineza yakuriye inzira ku murima abahanzi bateze amaboko kuri Leta

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 August 2014 saa 10:01
Yasuwe :

Minisitiri Joseph Habineza yakuriye inzira ku murima abahanzi nyarwanda bibwira ko iterambere ryabo riri mu maboko ya Minisiteri y’Umuco na Siporo, by’umwihariko abahora bateze amaboko kuri Leta yabibukije ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagatanga umusanzu mu isanduku y’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ihererekanya bubasha na Amb.Mitali Protais asimbuye ku buyobozi, yagarutse ku kibazo cyabaye akarande mu muziki mu Rwanda aho benshi mu bawukora bavuga ko Leta (…)

Minisitiri Joseph Habineza yakuriye inzira ku murima abahanzi nyarwanda bibwira ko iterambere ryabo riri mu maboko ya Minisiteri y’Umuco na Siporo, by’umwihariko abahora bateze amaboko kuri Leta yabibukije ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagatanga umusanzu mu isanduku y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ihererekanya bubasha na Amb.Mitali Protais asimbuye ku buyobozi, yagarutse ku kibazo cyabaye akarande mu muziki mu Rwanda aho benshi mu bawukora bavuga ko Leta ntacyo ibafasha ngo batere imbere.

Minisitiri Joseph Habineza yavuze ko nta kindi gihugu abahanzi basaba Leta inkunga kugira ngo batere imbere ahubwo ni bo batanga umusanzu mu isanduku y’igihugu biturutse ku mafaranga basarura mu muziki. Aho guhora bateze amaboko basaba inkunga yabagiriye inama yo kwiga umuziki bakawukora kinyamwuga ndetse bagatanga umusoro nk’uko bigenda mu bindi bihugu.

Ati, “Ese Minisitiri wa Siporo n’Umuco muri Amerika hari umuntu umuzi? Sinzi ko anabaho. Nta muhanzi wo muri Amerika usaba Leta ngo imutere inkunga, ahubwo bo barasora. Natwe rero icyo kintu kirakenewe”

Abahanzi bakora umuziki bishimisha cyangwa bashaka amaramuko gusa ko bakwiye kuwiga, bakamenya gukoresha ibicurangisho bya muzika ku buryo ibihangano byabo bigomba kugurishwa bakabona amafaranga ndetse na Leta ikabona umusoro ku byacurujwe.

Minisitiri Habineza ati, “Abanyarwanda dukunda kugira ngo ikintu cyose ni cyimeza. Kugira ngo ube umunyamwuga mu muziki ugomba kubyiga. Tugire abahanzi ushobora kubwira indirimbo ze akazishyira ku manota, naho biriya byo kugenda ugakoresha computer(mudasobwa) ubundi ukaririmba ,nanjye ndabikora.”

Abaririmbira guhembwa byeri n’abumva ko bagomba gukora umuziki bagahita baba ibirangirire na bo yabakebuye. Ati, “Abahanzi bacu nibige gucuranga live. Na P Square aho bageze ni uko bakoze kandi barize, barakoze cyane. Naho hano ibyo kuririmba wishimisha, mama wararaye bakaguha byeri imwe ugataha, ubwo se uzatungwa n’iki?

Abateze amaboko kuri Leta n'abaririmbira byeri gusa, Minisitiri Habineza yabasabye gukura amaboko mu mifuka bagakora bya kinyamwuga.

Nubwo benshi bagiye mu bicu bakimara kumva ko Minisitiri Habineza agarutse bakeka ko agiye kubambutsa ikiraro cy’ubukene no gupyinagarira mu muziki, yabibukije ko iterambere ryabo riri mu biganza byabo ndetse bakwiye gukora cyane bagatanga amafaranga mu isanduku ya Leta.

Ati, “ Numvise bavuga ngo tugiye kongera gutera imbere. Nibo baziteza imbere, ntabwo ari twebwe tuzabateza imbere, tuzafatanya na bo ariko abafite ubushake atari ba bandi b’abanebwe. Ibyo kurara mu kabyiniro akaryama umunsi wose, ejo akaza kuri Minisiteri ngo tumufashe. Ingufu z’abahanzi zirakenewe kugira ngo binjize amafaranga mu isanduku ya Leta no mu isanduku yabo”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages