Ibi yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko kuba iyi filime yatoranyije mu bihembo bya Oscars ari ishema ku Rwanda ndetse inagaragaza ko gukora cyane bigira akamaro gakomeye.
Ati “Kuba ibi byaragezweho ni umusaruro w’imyaka myinshi yo gukora cyane, kwihangana ndetse no kubasha kugera ku nzozi wahoze ufite.”
Yakomeje ashimira Dusabejambo ndetse n’abo bafatanyije gukora iyi filime yahesheje icyubahiro ababyeyi binyuze mu kugaragaza uburyo bahawe ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Uru rugendo rukwiriye kwibutsa buri rubyiruko rufite inzozi ko nubwo zimara igihe hari igihe zivamo zikaba izanyazo, rero mukomeze mwizere ndetse ntimurekere guhanga.”
Ni inshuro ya mbere u Rwanda rwohereje filime muri iki cyiciro cy’ibihembo bikomeye bya sinema ku Isi nyuma y’imyaka ibiri rwemerewe kujya ruhatanira iki gihembo.
’Ben’Imana’ ni filime iherutse kwigaragaza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Cannes mu 2026, aho yerekanwe mu cyiciro cya Un Certain Regard, inegukana igihembo cya Caméra d’Or gihabwa filime ya mbere yakozwe n’umuyobozi wa sinema, hamwe n’igihembo cya FIPRESCI gitangwa n’abanyamakuru banenga sinema.
Koherezwa kwa ‘Ben’Imana’ muri Oscars ni intambwe ikomeye ku ruganda rwa sinema nyarwanda, kuko biha filime zakozwe n’Abanyarwanda amahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Icyakora, kuba yaroherejwe ntibivuze ko yamaze gutoranywa mu zizahatanira igihembo cya nyuma. Mu minsi iri imbere ni bwo hazatangazwa urutonde rw’izemejwe guhatanira iki gihembo.
Ben’Imana ishingiye ku nkuru yibanda ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutabera, imbabazi n’urugendo rw’ubwiyunge.
Igaruka ku nkiko gacaca zashyizweho nyuma ya Jenoside kugira ngo zifashe mu butabera no kongera kubanisha Abanyarwanda, binyuze mu kuvuga ukuri, kwemera ibyabaye no gushaka inzira yo kubana nyuma y’amateka akomeye.
Inkuru yayo igaruka kuri Veneranda, umugore usaba imbabazi imbere y’abaturage mu rukiko gacaca mu mudugudu we. Ku rundi ruhande hari Suzanne, murumuna we, ushaka ko abakekwaho kwica umugabo we n’umwana we bavuga ukuri.
Hari kandi Tina, umukobwa wa Veneranda, ugaragaza uburyo urubyiruko rutabonye Jenoside ariko rukomeje kubaho mu ngaruka zayo mu miryango no mu gihugu.
Ibi bituma Ben’Imana itaba gusa filime ivuga ku mateka, ahubwo ibaza ikibazo gikomeye cy’uburyo igihugu gishobora gukira ibikomere bitavugwa n’uburyo ukuri, imbabazi n’ubutwari bw’abagore bishobora kuba umusingi w’ubwiyunge.
‘Ben’Imana’ yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo, akaba ari na we wayanditse afatanyije na Delphine Agut. Mu bakinnyi bayigaragaramo harimo Clémentine U. Nyirinkindi na Kesia Kelly Nishimwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!