Ibi yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2026, ubwo ababarizwa mu ruganda ndangamuco mu Rwanda barimo abahanzi n’abashoramari muri uru rwego bahuriraga mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye abahanzi ibyishimo batanze ku Banyarwanda binyuze mu bitaramo bateguye muri iyi mpeshyi yo mu 2026.
Ati “Ndashimira kubera ibitaramo byose mwateguye kuva muri Kamena kugeza ubu. Icyo nababwira ni uko Abanyarwanda mwabahaye ibyishimo.”
Yakomeje ababwira ko bakwiriye kujya barangwa n’imyitwarire mu byo bakora n’ibyo bahimba kuko kugira ngo umenyekane bidasaba kwitwara nabi.
Ati “Ntabwo ukeneye kuririmba ibintu bibi no kugaragara nabi ngo nibwo uzakundwa, hari abakoze ibintu byiza cyane kandi barahari barakunzwe cyane.”
Yatanze urugero rwa King James na Israel Mbonyi bari mu bahanzi bake mu Rwanda bujuje BK Arena kandi basanzwe bitwara neza ndetse bakaba bagira n’ibihangano byiza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye aba bahanzi kwiyitaho ku mubiri no mu myitwarire kugira ngo ababakurikira bakomeze babigireho byinshi byabagirira akamaro mu buzima bwabo.
Ati “Abantu muri uru ruganda rw’umuziki turabasabye mwiyiteho kugira ngo n’abana babareberaho bagire icyo basigarana.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!