00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yakoranye siporo n’abahanzi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 March 2026 saa 07:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakoranye imyitozo ngororamubiri ya ‘Yoga’ n’abahanzi, abakinnyi ba filime Nyarwanda, abanyarwenya n’ibindi byamamare, mu kubafasha kwiyitaho bagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Ni igikorwa cyabereye muri Pariki ya Nyandungu ku wa 14 Werurwe 2026, cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine n’abahanzi barimo Tom Close, Kenny K-Shot, Chrisy Neat, abanyarwenya nka Clapton Kibonge, Patrick Rusine, Fally Merci, Muhinde na Babu na Kimenyi Tito wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga.

Hari kandi Murigande Jacques wamamaye mu muziki nka Mighty Popo akaba ari na we uyobora Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo n’abandi. Imyitozo ngororamubiri bakoreshejwe n’umwarimu wa Yoga, Emmanuel Manirarora, yabanjirijwe n’urugendo rw’ibilometero bine bakoreye imbere muri Pariki ya Nyandungu.

Ni ibikorwa byakurikiwe no gusangira ndetse n’ibiganiro by’isanamitima bagejejweho n’umujyanama mu mitekerereze, Mugwaneza Odrée ukora mu Kigo MatterMind cyita ku buzima bwo mu mutwe.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabwiye ibyamamare byitabiriye iki gikorwa ko igihugu kibatekereza, ndetse ko gishaka abahanzi bakora ibikorwa bibateza imbere, batari abasinzi bityo ko n’iyi minisiteri ishobora kugirana imikoranire n’ikigo gitanga ubujyanama mu mitekerereze, ibyamamare bikajya bifashwa amazi atararenga inkombe.

Ati ‘‘Minisiteri, Guverinoma y’u Rwanda, twitaye ku buzima bwanyu bwo mu mutwe […] Dukeneye amakuru. Kandi mwabonye ko twumvikanye na leta ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge byo kuba yarabigiyemo akabikoresha, yavurwa, yakorerwa ‘rehab’ wenda ntafungwe.’’

Minisitiri Utumatwishima kandi yibukije abo mu rwego rw’ubuhanzi ko minisiteri akoreramo yagiranye amasezerano na Banki ya Kigali, ku buryo uri mu rwego rw’ubuhanzi ufite umushinga usaba amafaranga yoroherezwa kubona inguzanyo, dore ko hari bamwe mu byamamare baterwa agahinda gakabije no kuba hari imishinga yabo ipfapfana kubera kubura amafaranga yo kuyishoramo.

Umujyanama mu mitekerereze, Mugwaneza Odrée yibukije ko ikimoteri gishyirwamo imyanda runaka ariko yaba myinshi kikavidurwa, cyangwa se hashyirwamo imyanda inuka cyane kurusha indi kikanavidurwa mbere y’uko cyuzura, bitakorwa kikaba cyananukira abaturanyi.

Ibyo yabigereranyije no kuba umuntu iyo ibibazo bimubanye byinshi ntabiganirize abamugira inama ngo bamuhumurize, birangira atakibasha kwiyitaho akaba yanaba ikibazo mu bandi agatangira kwibasirwa n’ibirimo ubusinzi, umujinya w’umuranduranzuzi n’ibindi.

Tom Close yasabye ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ikwiye gushyiraho ishami ryihariye ribarizwamo abakozi bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bita ku byamamare, ku buryo bitagombera gutegereza ko umuntu ibyo bibazo byo bimurenga.

Ati ‘‘Hakwiriye kubaho ahantu umuhanzi ashobora kwibona, ashobora kubyuka uyu munsi yumva amerewe nabi mu mutwe akaba yagenda akahasanga umuntu bakaganira mu buryo buhoraho, bidategereje guhura nk’ukunguku rimwe wenda mu gihe runaka.’’

Benshi mu bitabiriye iki gikorwa kandi bahurije ku kwifuza ko ibihe nk’ibi by’imyitozo ngororamubiri byaba inshuro nyinshi ndetse hakaza n’ibindi byamamare. Minisitiri Utumatwishima yabizeje ko iyi gahunda izahoraho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (uwagatatu uhereye ibumoso), Umutoni Sandrine, akora siporo
Bakoreshejwe imyitozo ya Yoga mu kubafasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe
Byari ibihe byiza byo kwitekerezaho, ku byamamare byitabiriye iyi myitozo
Clapton Kibonge ari mu bitabiriye iki gikorwa
Bibukijwe gushaka ubufasha mu kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe
Kenny K-Shot na Chrisy Neat bari mu bitabiriye iki gikorwa
Bibukijwe ko nta terambere umuntu yagira atitaye ku buzima bwe bwo mu mutwe
Baganirijwe ku byo bakwiye kwitaho mu gusigasira ubuzima bwabo bwo mu mutwe
Minisitiri Utumatwishima yibibukije ko igihugu cyitaye ku buzima bwabo bwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages