Gahunda yo guca abahanzi nyarwanda amafaranga kugira ngo ibihangano byabo bitambuke kuri Radio ikivugwa mu itangazamakuru byateje impaka ndende ndetse bamwe mu baririmbyi barayikoma. Iyi gahunda yatangijwe n’umushinga witwa ‘Feros Music’, mu mpera za Mutarama 2017 itangira gusakara mu binyamakuru ariko irijujutirwa cyane.
Ubuyobozi bwa Feros Music bwari bwatangaje ko iyi gahunda nitangira buzakorera igerageza kuri Radio 10 gusa ubuyobozi bw’iyi Radio buvuga ko butaratangira kwishyuza abahanzi.
Umuyobozi wa Feros Music, Habiryayo Erneste, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije guca akajagari k'uburyo indirimbo zicurangwa kuri Radio no guca burundu ikimenyane, ruswa n’umwiryane wavukaga hagati y’abahanzi n’abanyamakuru’.
Habiryayo avuga ko ubu buryo bugamije gushyiraho umurongo unoze wo gufasha umuhanzi kumenyekanisha igihangano cye mu bitangazamakuru yifuza bitewe n’uko yifite ku mufuka.
Iki kibazo cyateje impaka ndende ndetse benshi barijujuse bigera kuri Minisitiri Uwacu Julienne ufite Umuco mu nshingano ze. Minisitiri Uwacu yanditse kuri Twitter yamagana iyi gahunda ndetse yabujije abahanzi kuyitabira.
Yagize ati “Ntidushobora kuyishyigikira na gato kuko inyuranyije n'amategeko. Turasaba ko hatagira n'abayijyamo […] Gahunda yo guteza imbere iby'iwacu irimo no kurengera ibihangano! Ubuhanzi bukaba umwuga uteza imbere abawukora.”

Uncle Austin uririmba mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ari mu bahanzi bikomye cyane iyi gahunda aho ashimangira ko igamije gusubiza inyuma umuziki no guteza akajagari mu bahanzi.
Yagize ati “Uwo ari we wese ushaka kwishyuza abahanzi kuri radio cyangwa Televiziyo arimo gukosa […] Akenshi abantu bigira abahanga mu bintu batazi.”
Umuhanzi Ben Nganji na we ati “Aho ni hehe bazajya bacuranga indirimbo zacu twabishyuye? Ariko bazi imvune tuvunika, amafaranga dutanga kugira ngo tubone igihangano cyuzuye n'abantu twishyura, ubutumwa tuba dutanga se bwo…”






Ibitekerezo 0