Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 27 Kanama 2026, aho byitezwe ko Minisitiri Nsengimana azaganiriza urubyiruko ruzacyitabira ku ngingo zitandukanye zijyanye na gahunda z’uburezi bw’u Rwanda.
Uretse kuganiriza urubyiruko azanatanga ubutumwa bw’impamba ku banyeshuri bari gusoza ibiruhuko bitegura gusubira ku masomo.
Undi watumiwe muri iki gitaramo cy’urwenya ni Kate Bashabe, na we witezweho kuzaganiriza abazitabira iki gitaramo, ndetse na Diez Dolla na ZeoTrap, bazasusurutsa abakunzi b’umuziki.
Iki gitaramo cyanatumiwemo abanyarwenya nka Ambassador w’Abakonsomateri, Muhinde, Salisa, Taikun Ndahiro, Mavide & Pazzo, Joshua, Rufendeke n’abandi banyuranye, biganjemo abanyarwenya basanzwe bagaragara muri ‘Gen-Z Comedy’.
Iki gitaramo cyateguwe gikurikira icyabaye ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bwa ‘Gen-Z Comedy’ n’abakunda kwitabira ibi bitaramo bizihizaga isabukuru y’imyaka ine ishize ibi bitaramo bitangiye gutegurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!