Dr Utumatwishima yabitangaje yifashishije konti ye ku rubuga rwa X aho yagaragaje ko yishimiye kuba uyu muhanzi yamutumiye mu gitaramo cye ari nacyo cya mbere kigiye kuba kuva Minisiteri y’Urubyiruko ihawe inshingano nshya zo guteza imbere ubuhanzi.
Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye abamukurikira kwitegura kuzajyana na we mu gitaramo uyu muhanzi azakorera muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.
Yagize ati ”Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’Ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago. Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo. Tuzajyane”.
Yago azamurika umuzingo wa mbere yise "Suwejo" mu gitaramo yatumiyemo abahanzi barimo Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Kirikou Akili, Double Jay na Levixone.
Iki gitaramo kizayoborwa na Mc Anita Pendo mu gihe MC Dj Phil Peter azaba ari ku byuma avanga imiziki. Kucyinjiramo ni 5000 Frw ku itike ya make, iyisumbuye ni 10.000 Frw, VIP ni 20.000 Frw mu gihe VVIP yagizwe 50.000 Frw.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, ni ryo ryemeje ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco. Izo mpinduka zasize Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yongerewe inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE); yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira #Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni @yagoforeal . #Yago: Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya #Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa #Suwejo . Mwongereho ibindi #Tuzajyane🕺 #RwoT pic.twitter.com/gP3Lo0kot4
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) December 21, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!