Adrien yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo nzaba’ yahuriyemo na Meddy n’izindi yaririmbye ku giti cye. Agiye kuza mu Rwanda ku butumire bw’itsinda Beauty For Ashes riri gutegura igitaramo gikomeye mu cyiciro cy’indirimbo zihimbaza Imana, kizabera muri Kigali Serena Hotel mu ntangiriro za Nyakanga.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Beauty For Ashes Kavutse Olivier yavuze ko bamaze kunoza gahunda na Adrien ndetse ko na we yishimiye ko agiye kuza gutaramana n’Abanyarwanda nyuma y’imyaka igera kuri irindwi atahakandagiza ikirenge.
Misigaro usanzwe ayoboye itsinda ry’amasengesho rya ‘New Song Ministry’ muri Amerika aho akorera umuziki azagera i Kigali mu mpera za Kamena 2017 kugira ngo yitegure neza iki gitaramo yatumiwemo nk’umuhanzi w’imena.
Beauty for Ashes yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi. Ubu iritegura kumurika album ya kane yiganjemo ibihangano bicuranze mu njyana ya Rock ivanzemo umudiho wa Kinyafurika.
Album ya Beauty For Ashes yitwa ‘Renaissance’ igizwe n’indirimbo 12 zicuranze muri Rock y’umwihariko. Iyi album bifuza ko yazazamura urwego rw’imiririmbire yabo ndetse bizeye ko izabageza mu cyiciro cy’abazwi muri Afurika y’Uburasirazuba.
Igitaramo cyo kumurika album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes kizabera muri Kigali Serena Hotel ku itariki ya 9 Nyakanga 2017, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu[5000frw] ahasanzwe ndetse n’ibihumbi icumi[10,000frw] mu myanya y’icyubahiro.


















TANGA IGITEKEREZO