Miss Africa America ni irushanwa ryatangijwe mu 2016, gusa mu 2017 ntabwo ryigeze riba.

Ryitabirwa n’abakobwa bakomoka muri Afurika ariko baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Christiane Jojo uhagarariye u Rwanda kandi akomoka muri Congo. Mu butumwa bwe, avuga ko yahisemo u Rwanda kubera ko ari igihugu yavukiyemo akagikuriramo akakigiramo amashuri ye abanza.

Nyuma we n’umuryango we ngo baje kujya mu nkambi kugira ngo bazabone ibyangombwa bizabahesha kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babamo imyaka itandatu, mu 2010 aba aribwo berekeza muri iki gihugu cy’indoto zabo.

Yagize ati "Ndi guhatanira ikamba mpagarariye u Rwanda, mu by'ukuri atari byo nshyize imbere ahubwo n'uko nshaka kwereka abakobwa bagenzi banjye bari hanze aha uko bashobora gukurikira inzozi zabo n'icyerekezo bafite nk'ababera urugero rwo kudacika intege mu buzima".

Agira inama abakobwa yo kutumva ibyo abantu bavuga ahubwo bagakurikira ibyo umutima nama wabo ubabwira.

Ubu Christiane ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Davenport University iherereye i Michigan.

Abakobwa bahanganye na Christiane Jojo barimo Tekla Rudwin Nakazibwe [Uganda], Jeneba Wanjah [Sierra Leone], Ifeoluwa Nifemi [Nigeria], Naomi Nucia [Liberia], Faruchelle Kogan [Afurika y’Epfo] Charlotte Makala[Tanzania], Jahnae Hicks [Zambia], Angel Harriet [RDC] Natacha Jouonang [Cameroon] na Aminata Gueye [Senegal].

Iri rushanwa rya Miss Africa America rifite intego yo gushishikariza abakobwa gukanguka bagashira amanga.

Umunya-Nigeria, Christiana Njoku, ni we waryegukanye inshuro imwe ryabaye.

Christine Jojo ufite inkomoko muri RDC wahisemo guhagararira u Rwanda
Christine Jojo ufite inkomoko muri RDC wahisemo guhagararira u Rwanda
Jojo uhagarariye u Rwanda
Jojo uhagarariye u Rwanda
Natacha Jouonang wo muri Cameroon
Natacha Jouonang wo muri Cameroon
Angel Harriet wo muri RDC
Angel Harriet wo muri RDC
Naomi Nucia wo muri Liberia
Naomi Nucia wo muri Liberia
Ifeoluwa Nifemi wo muri Nigeria
Ifeoluwa Nifemi wo muri Nigeria
Aminata Gueye uhagarariye Senegal
Aminata Gueye uhagarariye Senegal
Jeneba Wanjah wo muri Sierra Leone
Jeneba Wanjah wo muri Sierra Leone
Faruchelle Kogan wo muri Afurika y'Epfo
Faruchelle Kogan wo muri Afurika y'Epfo
Charlotte Makala uhagarariye Tanzania
Charlotte Makala uhagarariye Tanzania
Tekla Rudwin Nakazibwe wo muri Uganda
Tekla Rudwin Nakazibwe wo muri Uganda
Jahnae Hicks wo muri Zambia
Jahnae Hicks wo muri Zambia