Ku wa 16 Ukuboza 2018 nibwo hatangiye umwiherero w’irushanwa rya Miss Africa Calabar 2018, ritegurwa na leta yo muri Nigeria yitwa Cross River.
Ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya gatatu, aho mu bakobwa 24 baririmo harimo n’umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule wanabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ukuboza 2018, aba bakobwa barushanijwe mu kubyina imbyino yitwa Ekombi imemyerewe nk’umwihariko w’agace ka Calabar karimo kuberamo umwiherero. Byahuriranye n’iserukiramuco ry’amafunguro nyafurika (Africa Food Festival)
Aba bakobwa bari barimbishijwe imyambaro y’abakobwa bo mu bwoko bwa Efik igizwe n’amajipo magufi, amayugi, amasaro n’indi mitako yambarwa ku maboko.
Nyuma yo kurushanwa kubyina iyi mbyino, umukobwa uhagarariye Nigeria, Nnaemeka Chimamaka, yarushije abandi bahanganye, ahabwa igihembo cy’amadorali ya amerika ibihumbi 3.
Uyu muhango wari wari witabiriwe na Senateri Florence Ita-Giwa, wari ugamije, kwimakaza umuco w’abanyafurika nk’imwe mu ntego z’iri rushanwa.
Iri rushanwa rizasozwa ku wa 27 Ukuboza 2018 muri Calabar International Conference Center.
Uzegukana ikamba azahembwa imodoka ifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika hamwe n’ibihumbi $35 n’ibindi. Igisonga cya mbere azahabwa ibihumbi $10 naho Igisonga cya kabiri ahabwe ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.
Irebe Natacha ursule ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma ya Muthoni Fiona Naringwa wegukanye umwanya w’igisonga cya mbere.
Reba amashuho agaragaza uko babyina Ekombi



















TANGA IGITEKEREZO