00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Africa yagombaga kubera i Kigali yajemo impinduka

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 May 2017 saa 12:42
Yasuwe :

Irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rihuza ba Nyampinga b’ibihugu bya Afurika, Miss Africa rigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ahazaba hateraniye abakobwa barenga 40 bo mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa ry’ubwiza ryagombaga kubera i Kigali i Kigali guhera tariki ya 20 Gicurasi none ubuyobozi buritegura bwaryimuriye muri Nzeri 2017 kugira ngo habanze hanozwe imyiteguro neza.

Ubuyobozi bwa ProAct Communications isanzwe itegura irushanwa rya Miss Africa butangaza ko iry’uyu mwaka bwarizanye mu Rwanda ndetse bunabifashwamo na leta ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB).

Abakobwa bamaze kwemeza ko bazitabira Miss Africa uyu mwaka harimo uwo muri Namibia, Uganda, Angola, Zambiya, Zimbabwe, Swaziland, Liberia, Ethiopia, Afurika y’Epfo, Lesotho, u Rwanda, Nigeria, Maroc, Cote d’Ivoire, Senegal, Burundi, Cameroon, Tunisia, Tanzania, Kenya, Benin, Botswana n’ibindi.

Miss Mutesi Jolly wagombaga kuzahagararira u Rwanda aherutse gutangaza ko ataramenya neza neza niba agomba kuzitabira iri rushanwa. Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bureba inyungu z’uyu mukobwa bwabaye nk’ubushimangira ko u Rwanda rutazarijyamo ‘kuko hari ibindi bikorwa byinshi Jolly azaba ahugiyemo’.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up aganira na IGIHE yagize ati “Iryo rushanwa twararyumvise ariko kugeza ubu ntabwo baraduha ubutumire, ntiturabona ubutumire […] Ntabwo nakwemeza ko umukobwa uhagarariye u Rwanda azaryitabira kuko hari ibindi azaba arimo nabyo bifite akamaro, habayeho kutabitumenyesha ku gihe, ndakeka ubu baranaryimuriye mu kwezi kwa cyenda, harimo utuntu tutameze neza.”

Mu mwaka wa 2016 Miss Africa yabereye mu Mujyi wa Johannesburg ahitwa Gold Reef City Casino mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, abakobwa bari bamaze iminsi icumi muri Afurika y’Epfo.

Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na Miss Kundwa Doriane utaratahanye umwanya n’umwe mu yahembewe yose. Ikamba ryegukanywe na Rebecca Asamoah wari uhagarariye Ghana.

Nyampinga wa Zambia, Michelo Malambo yabaye igisonga cya mbere mu gihe umukobwa wo muri Afurika y’Epfo witwa Jemimah Kandimiri yabaye igisonga cya Kabiri.

Lilian azahagararira Tanzania
Miss Africa DR Congo Anado
Chioma azahagararira Nigeria
Congo Brazzaville izahagararirwa na Guibelle
Doriane azaserukira Benin
Irene azahagararira Uganda
Liandre azaserukira Namibia muri Miss Africa
Uyu yitwa Wokie azahagararira Liberia
Kundwa Doriane[uwa gatanu uturutse ibumoso] ari mu bahataniye iri kamba mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages