Agasaro Nadia Farid Ishmael ni we ufite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya kuko nyuma y’itorwa rye muri 2015 nta wamusimbuye. Kuva yashyingirwa kugeza ubu ntibiramenyekana niba akiri kuri iyi ntebe ‘kuko Nyampinga iyo ashyingiwe ataratanga ikamba mu mategeko byanzurwa ko yaryambuwe’.

Kuva mu mwaka wa 2012 Agasaro Nadia yagiye agaragara mu itsinda ry’abafana ba Riderman rizwi nk’Ibisumizi byibumbiye mu ihuriro ryitwa ‘Riderman Fan Club’. Yanitabiraga ibitaramo by’uyu muraperi akagaragaza kumushyigikira bikomeye ariko ntiyerekure byeruye.

Mu ntangiriro za 2015 nibwo byatangajwe ko hari umubano udasanzwe hagati ya Miss Agasaro Nadia na Riderman ariko bombi bakabihana. Kuva icyo gihe Nadi yatangiye kugenza make mu gushyigikira Riderman atinya ko byaba ikimenyetso ko ‘imitima yabo yunze ubumwe’.

Nyuma y’umwaka n’amezi agera kuri atanu barushinze, Miss Agasaro Nadi yongeye kugaragara mu ruhame ashyigikiye umugabo we mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 ubwo Riderman yamurikaga album ya karindwi yise ‘Ukuri’.

Agasaro Nadia yari mu bafana b’imbere bagaragazaga kwishima gukomeye iyo Riderman yageraga ku rubyiniro ndetse nyinshi mu ndirimbo z’uyu muraperi byagaragaraga ko umugore we azize.

Iki gitaramo cya Riderman cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abafana ndetse Petit Stade aho cyabereye yari yakubise yuzuye mu gihe hari abandi bahanzi bagiye bahakorera ibitaramo hakaza abantu mbarwa.

Agasaro Nadia yari yicaye mu bafana
Agasaro Nadia yari yicaye mu bafana
Agasaro Nadia yari afite akanyamuneza ku maso
Agasaro Nadia yari afite akanyamuneza ku maso
Agasaro Nadia yari mu bafana yereka umugabo we ko yishimiye intera agezeho
Agasaro Nadia yari mu bafana yereka umugabo we ko yishimiye intera agezeho
Uko Riderman yazaga ku rubyiniro Nadia yahitaga ahaguruka
Uko Riderman yazaga ku rubyiniro Nadia yahitaga ahaguruka
Ntiyaherukaga kugaragara yishimira umuziki w'umugabo we
Ntiyaherukaga kugaragara yishimira umuziki w'umugabo we
Hano yagaregazaga kwigana indirimbo z'umugabo we
Hano yagaregazaga kwigana indirimbo z'umugabo we
Ni we Nyampinga wa Mount Kenya University
Ni we Nyampinga wa Mount Kenya University
Agasaro Nadia yari mu bafana b'imbere
Agasaro Nadia yari mu bafana b'imbere
Riderman yamuritse album ya karindwi
Riderman yamuritse album ya karindwi
Nadia yinjiye mu Bisumizi mu mwaka wa 2012
Nadia yinjiye mu Bisumizi mu mwaka wa 2012