00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Akiwacu Colombe ahabwa amahoro no kwambara amakanzu magufi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 October 2014 saa 03:17
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, avuga ko akunda kwiyambarira imyenda isanzwe cyane cyane amakanzu magufi kuko ariyo amuha amahoro.
Mu gihe benshi muri ba nyampinga batinya kuvuga ku bijyanye n’imyambarire yabo, Akiwacu Colombe we avuga ko ntacyo bimutwaye kuba yavuga ko akunda kwiyambarira imyenda isanzwe(casual wear) cyane cyane amakanzu magufi kuko ariyo amugwa neza.
Mu kiganiro na The New Times yagize ati, “Bkunda kwambara amakanzu magufi kuko nibyo biba bimpaye amahoro (…)

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, avuga ko akunda kwiyambarira imyenda isanzwe cyane cyane amakanzu magufi kuko ariyo amuha amahoro.

Mu gihe benshi muri ba nyampinga batinya kuvuga ku bijyanye n’imyambarire yabo, Akiwacu Colombe we avuga ko ntacyo bimutwaye kuba yavuga ko akunda kwiyambarira imyenda isanzwe(casual wear) cyane cyane amakanzu magufi kuko ariyo amugwa neza.

Mu kiganiro na The New Times yagize ati, “Bkunda kwambara amakanzu magufi kuko nibyo biba bimpaye amahoro gusa na none nambara umwenda bitewe n’ibyo ngiyemo. Ntabwo naba ngiye gusenga ngo nambare impenure cyangwa ngiye mu birori bikomeye ngo nambare bisanzwe, nirinda ko imyambarire yanjye yagira abo ibangamira muri sosiyete”.

Akiwacu Colombe akomeza avuga ko agura umwenda bitewe n’uko aba yawukunze atitaye ku buryo ukozwemo cyangwa ibara ryawo. Ati, “Njyewe nkurikiza kuba nawukunze kandi mbona wambereye ibindi biza nyuma gusa nta cyambuza kuwugura nawukunze pe”.

Uretse ibyo akurikiza agura imyenda, ku giti cye Miss Colombe avuga ko umusore wambaye neza ari uwambaye ipantalo y’ikoboyi ,umupira mwiza ndetse n’inkweto zigezweho.

Mu kurimba kwe Miss Colombe anakunda kwambara indi mirimbo yo mu ijosi, ku maboko, ku matwi ndetse akitera n’umubavu witwa Eau Jeune kuko umuhumurira neza.

Nyampinga Akiwacu Colombe aherutse kwitabira inama ya Loni yabereye i New York yigaga ku mihindagurikire y’ikirere muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika aho yemeza ko impamba yahavanye izamufasha kwigisha urubyiruko gukunda igihugu no kurushaho kugihindura cyiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages