Akiwacu ni umwe muri ba Nyampinga bagera ku munani bazwi bamaze gutorwa mu Rwanda, akaba yarambitswe ikamba mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Miss Colombe amaze igihe yinjiye mu buryo bw’umwuga mu byo kwerekana imideli ndetse aherutse kwiyerekana mu gikorwa cyo kumurika imideli n’ibisuko by’umusatsi cyabaye ku wa 17 Kamena 2017, ahitwa Arc en Sein i Paris.

Ku Mugabane w’u Burayi hateguwe igikorwa gikomeye cy’imurikagurisha n’imideli yakorewe mu Rwanda kandi ikozwe n’Abanyarwanda. Igikorwa kizabera mu Bubiligi kuwa 24 Ugushyingo ari nabwo hazaba imurikagurisha naho kuwa 25 Ugushyingo 2017 habe imurika ry’imideli.

Muri iki gikorwa, Dady de Maximo ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ubuhanzi[Artistic Director], yavuze ko urutonde rwasohotse ari urw’abatoranyijwe mu basaga 45 biyandikishije. Abanyamideli bo mu Rwanda hatoranyijwemo umunani gusa[barimo abahungu bane n’abakobwa bane] kongeraho abakora uyu mwuga baba muri diaspora.

Ati “Ikindi ni uko abo 8 bazava mu Rwanda ariko twashyizemo n'abandi 10 b'Abanyarwanda baba muri diaspora kandi babishoboye harimo muri abo, Princess Aline Ngoga wabaye igisonga cya mbere muri Miss Africa Perth Australia 2015, harimo Miss Rwanda 2014 Colombe uba France, harimo Miss Carmel Uwase Miss Rwanda Belgium 2013, harimo n’undi witwa Camelia Barbara Masozera umukobwa wa mbere w'umuhanga mu mideli twatangiranye muri Promode Service Agence yari iya madame Rosalie Gicanda na Lt Col Rose Kabuye mu 2000, n’ubu aracyabikora aho aba mu Bubiligi. Ni umuhanga ntanundi ndabona mu myaka 18 maze muri uyu mwuga aho nagiye nta muntu ndabona ugenda nkawe”.

Aba banyamideli 18 bakomoka mu Rwanda[abazava mu gihugu n’abatowe muri diaspora], baziyongeraho abandi 30 basanzwe bakorana n’ibigo bikomeye mu Burayi.

Ati “Kuko ari igikorwa kinini aba banyamideli 18 b'Abanyarwanda ntabwo bahagije tuzanakoresha abanyamahanga bavuye muri agence zo mu Burayi bagera kuri 30 kuko ubushobozi bw'indege bwazana abantu 60 bava mu Rwanda biragoye, ikindi ntabwo abanyamideli bacu bari bagera ku rwego numva ruhanitse dukeneye ko abo 18 bigira kuri abo 30, ubutaha tugafata abandi gutyo gutyo.”

Iki gikorwa nikimara kubera mu Bubiligi, hateguwe ikindi nacyo kinini kizabera mu Bwongereza kuwa 1 Ukuboza 2017 mu gihe mu mwaka wa 2018 kizategurwa i New York, u Buyapani n’ahandi.

Miss Akiwacu Colombe amaze igihe atangiye kugaragara cyane mu by'imideli
Miss Akiwacu Colombe amaze igihe atangiye kugaragara cyane mu by'imideli

Abanyamideli bakomoka mu Rwanda batoranyijwe:

Abazava mu Rwanda:

1. Uwera Laetitia Cissy Ngamije: Afite imyaka 27, 1,76 cm
2. Umutoni Sandrine: Afite imyaka 25, 1,90 cm
3. Umugwaneza Jeannette Kalisa Winnie: Afite imyaka 21, 1,84 cm
4. Mucyo Sandrine: Afite imyaka 26, 1,83 cm
5. Ntabanganyimana Jean de Dieu: Afite imyaka 25 , 1,89 cm
6. Ndayishimiye Eddy: Afite imyaka 23, 1,93 cm
7. Ganza Irihose Jean Fidèle: Afite imyaka 23, 1,87 cm
8. Ramazan Kubwimana: Afite imyaka 19, 1,88 cm

Abazava muri Australia

1. Princess Aline Ngoga: Afite imyaka 21, 1,88 cm,

Abazava mu Bufaransa

1. Colombe Akiwacu: Afite imyaka 22, 1,79 cm

Abazava muri Denmark

1. Hellevik Roxanne Kirezi: Afite imyaka 21, 1,84 cm

Abazava mu Bubiligi

1. Camelia Masozera : Afite imyaka 30 1,88 cm
2. Carmel Uwase Shenge: Afite imyaka 21, 1,74 cm
3. Sewase Henri Magnus: Afite imyaka 22, 1,87 cm
4. Iradukunda Fabrice: Afite imyaka 25, 1,93 cm

Akiwacu Colombe ari mu banyamideli baba muri diaspora baziyerekana muri Kigali International Fashion Week
Akiwacu Colombe ari mu banyamideli baba muri diaspora baziyerekana muri Kigali International Fashion Week
Sandrine Umutoni ari mu banyamideli bazava mu Rwanda
Sandrine Umutoni ari mu banyamideli bazava mu Rwanda