00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga Aurore agiye guserukira u Rwanda mu marushanwa muri Congo Brazzaville

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 July 2013 saa 07:57
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2013, Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, azerekeza mu gihugu cya Congo Brazzaville, aho azaba yitabiriye irushanwa rya "Miss FESPAM 2013" rizaba tariki ya 17 Nyakanga 2013.
Nyampinga Aurore yatumiwe nka nyampinga uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa azahuza ba nyampinga baturutse mu bihugu bigize Afurika yo hagati, iy’i Burasirazuba n’u Burengerazuba byitabira iserukiramuco nyafurika ry’umuziki rya FESPAM ku nshuro yaryo ya cyenda. (…)

Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2013, Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi, azerekeza mu gihugu cya Congo Brazzaville, aho azaba yitabiriye irushanwa rya "Miss FESPAM 2013" rizaba tariki ya 17 Nyakanga 2013.

Nyampinga Aurore yatumiwe nka nyampinga uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa azahuza ba nyampinga baturutse mu bihugu bigize Afurika yo hagati, iy’i Burasirazuba n’u Burengerazuba byitabira iserukiramuco nyafurika ry’umuziki rya FESPAM ku nshuro yaryo ya cyenda.

Aganira na IGIHE, nyampinga Aurore yavuze byamushimishije gutumirwa muri aya marushanwa. Yavuze ko intego ye ari ukuzegukana umwanya wa mbere. Yagize ati “Ni ishema guhagararira igihugu, biri no mu nshingano zanjye guhagararira u Rwanda. Icyo Abanyanrwanda banyitegaho ni intsinzi; nzakora uko nshoboye nitware neza kugira ngo intsinzi nzayigereho nkabasaba ko nabo banshyigikira bakansengera kugira ngo nzabigereho”.

Nyampinga Aurore yabashije kwitabira aya marushanwa ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC).

Biteganijwe ko azasangayo abahanzi Masamba na Jules Sentore ndetse na bagenzi babo bagize Gakondo Group, itsinda ryatoranyijwe na MINISPOC ngo rihagararire u Rwanda mu by’ubuhanzi muri iri serukiramuco.

Nyampinga Aurore azagaruka mu Rwanda kuwa 21 Nyakanga.

Nyampinga w'u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages