Ku wa 10 Ugushyingo 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Titi Brown umwere nyuma y’imyaka ibiri afunzwe, rutegeka ko ahita arekurwa.
Uyu musore wamamaye mu kubyin, ubwo yasohokaga muri Gereza ya Mageragere yakiriwe n’abantu benshi ndetse hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni yo yari inkuru.

Bahati Grace agiye kwibaruka ubuheta
Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, mu cyumweru gishize ku wa 10 Ugushyingo 2023, yasangije amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ari mu myiteguro yo kwibaruka ubuheta.
Iyi ni inkuru yashimishije abakunzi be banejejwe no kuba agiye kubyarana na Pacifique Murekezi bamaze imyaka ibiri barushinzse.

Papa Sava mu isura nshya
Mu cyumweru gishize, Niyitegeka Gratien wamamaye muri sinema Nyarwanda ku mazina atandukanye nka Papa Sava, yashyize hanze ifoto yavugishije benshi.
Abinyujije kuri Instagram, yashyizeho ifoto imugaragaza yambaye imyambaro isanzwe ikundwa n’Abaraperi yagezweho mu myaka yo hambere. Iyi ni imwe mu mafoto yahererekanyijwe cyane kuri murandasi mu cyumweru gishize.

Iby’ubukwe bwa Kanimba na Soleil
Ku wa 8 Ugushyingo 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye integuza y’ubukwe bwa Uwase Delphine uziw nka Soleil na Mazimpaka Wilson uzwi nka Kanimba bose bamamaye muri filimi Bamenya ko bagiye kurushinga.
Iyi ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane bitewe n’uko aba basanzwe bakinana nk’umugore n’umugabo muri filimi, gusa hari n’ababifashe nk’imikino atari inkuru mpamo.

Aliah Cool i Lagos
Isimbi Alliance wamamaye muri sinema nka Alliah Cool akomeje kubaka izina muri Nigeria. Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo yabaye umwe mu batanze ibihembo bya Leadership Excellence Awards (LEEX) ’ byabereye i Lagos.






Ibitekerezo 0